Ikiganiro cya 1 kuri 15 biteganyijwe

Urupapuro rwa 5/5: Gahunda y’ibikorwa: Ibigomba gukorwa mbere yo gutangira ikiganiro gikurikira

Gahunda y’ibikorwa: Ibigomba gukorwa mbere yo gutangira ikiganiro gikurikira

Nyuma ya buri kiganiro, ugomba kwemeza iteganyabikorwa uzakoresha. Ku iteganyabikorwa ryambere, twifuza ko:

  • Koresha telephone yawe ufata inkuru y’amashusho ku mibereho ubayemo n’umwana urera. Niba nta telephone ufite, reba inkuru ku mibereho ubayemo n’umwana urera, witegereze cyane, kandi wibuke neza ku buryo uzayisangiza abandi mu biganiro mu mahugurwa y’ubutaha. Urugero, gusangira n’umwana urera amafunguro ya mugitondo, ikintu gishimishije wakoranye n’umwana, ibyo mwakoranye n’ibindi. Wibuke gushyira mu nkuru y’amashusho cyangwa ibyo witegereje cyane abantu bose umwana akunda kwisanzurana nabo.
  • Izo nkuru z’amashusho cyangwa ibyo witegereje bizaba inyandiko cyangwa ibikoresho by’ingenzi ku mwana aramutse atandukanye nawe umunsi umwe.
  • Ushobora kuganira no kwibukiranya ibyo washoboye kumenya n’uburyo wita ku mwana kugirango umenye ibigenda neza n’ibitagenda neza mu mibanire yawe n’abana.

Ababyeyi bafata videwo igaragaza ubusabane bwa buri munsi n’umwana barera

Turagushimira kwitabira ibi bikorwa kandi tukwifurije amahirwe mu nshingano zawe zo kurera umwana mwakiriye mu muryango. Twongere duhure mu kiganiro kizakurikira!