Ikiganiro cya 10/15

Urupapuro 5/7: Ingingo y’ikiganiro C: Gufasha umwana kwiga ku mico n’imibanire mu muryango wamwakiriye

Ingingo y’ikiganiro C: Gufasha umwana kumenya imico, inshingano n’imyitwarire iboneye mu muryango wamwakiriye

Buri muryango ugira imyitwarire yawo – uko baganira, uko bubahana, gahunda za buri munsi, n’ibindi. Ni ibintu bidakunze kuganirwaho kubera ko “buri muryango uba uzi uko ibintu bisanzwe bigenda”. Nyamara siko biba bimeze ku mwana uturutse mu undi muryango cyangwa ikigo, cyangwa se ku babyeyi batabashije kumwitaho, ku buryo ushobora gusanga itegeko utekereza ko ryoroheje we ashobora kutaryihanganira. Mu gihe umwana wakiriwe mu muryango yaba afite ibibazo by’imyitwarire, abana asanze mu muryango nabo bashobora kutumva impamvu badafatwa kimwe n’uwo umwana bakiriye. Bashobora ku kugirira ishyari, cyangwa ubwoba kuko babona ko witaye ku mwana uje vuba. Ahari bashobora kurakazwa n’imyifatire y’uwo mwana (“uyu mwana apfa kwinjira mu cyumba agafata imyenda yacu atatuvugishije!”)

Niyo mpamvu bagomba kwiga kubana. Ababyeyi bakiriye umwana bashobora gushyiraho amategeko mashya, bakayasobanurira umuryango berekana uburyo agomba gukurikizwa. Iyo bisubiwemo kenshi, bituma umwana yumva ko yakiriwe mu muryango akanamenya uburyo agomba kwifata. Abana benshi bakirwa mu muryango ntibaba bazi uburyo bagomba kubana n’abo basanze. Wabafasha ute? Reba uburyo bushobora gukurikizwa:

Gukora inama buri cyumweru ku buryo abantu bakorera hamwe

Tangira uvuga mu buryo bworoheje urugero: Ese ni gute dukwiriye gusubizanya? Ni ingenzi ko abana bagira uruhare kandi tukabyumvikanaho. Urugero: “reka tuganire ndtse tubonerehamwe amategeko atatu yadufasha gukorerahamwe” cyangwa “igihe turimo gufata amafunguro ya ni mugoroba, twahana ijambo mu kuvuga uko umunsi wagenze?” cyangwa, “byaba byiza, n’udusangiza ibyawe n’ibikinisho byawe” cyangwa, “mfite itegeko nungutse: reka duhane ibihe mu gutegura ameza dufunguriraho”. Ushobora gutekereza ingingo twaganiraho bityo bikaturinda amakimbirane.

Urugero:
Umwe mu babyeyi barera abana yaje ku vumbura ko abana babiri bakuri barakazwa no kubona abana bato babakurikira aho bagiye hose bigatuma batabona uko biherera ubwabo. Nyuma yo kubiganiraho n’umuryango wose mu mugoroba umwe, yashizeho itegeko ko abana bakuru bagomba guhabwa umwanya wo kwiherera ubwabo.
Iteka ibyo abantu batumvikanaho nti byabura. Ikingenzi n’uko abana bamenya ko hari amategeko umuryango ugenderaho, mu gihe runaka n’aho amategeko agomba kuganirirwa ndetse no kurebera hamwe ibibazo Bihari. Buhoro buhoro, ibiganiro biha abana kwiyumvamo gukorera hamwe. Iyo abana bagite ibibazo by’imyifatire, ni ngombwa kwihangana ugafata umwanya uhagije kugira ngo bamenye kubana n’abandi.

Dore urugero rw’ikiganiro twagiranye n’ababyeyi bakiriye umwana wari waragize ibibazo bikomeye agifite umwaka n’igice:

“Ubwo twamwakiriye, ntabwo yabashaga kugenda, ntabwo yari azi kuvuga kandi yari akinywesha bibero. Abana bacu bari barifuje kugira murumuna we ariko ntiyabashaga kubavugisha. Iyo bageragezaga kumukoraho cyangwa kumukinisha, yahitaga avuza induru cyangwa akabarya inzara. Byafashe igihe kirekire mbere y’uko bumva ko atari amenyeranye n’abandi bantu, kandi ko nk’umuryango wamwakiriye twagombaga kwitonda tugafata umwanya uhagije wo kubana nawe. Uko twamwegeraga, niko yakuraga vuba, ariko uko yakuraga niko byagaragaraga ko atari azi kubana n’abantu: yagiraga imbaraga nyinshi, agakunda guhangana kandi ntagume hamwe. Ntiyashoboraga kuganira cyangwa gukora ikintu kimwe umunota urenze umwe. Yarekaga ibyo akora cyangwa akarogoya abandi babaga baganira. Kubera guhorana ubwoba no guhangayika, yashakaga guhora ategeka abandi. Abana bacu bamurushaga imyaka itanu n’itandatu ntibiyumvishaga ukuntu igitambambuga cyagombaga gutegeka abantu bari ku meza no kuvuza induru mu gihe yabaga atabonye icyo yashakaga. Umuryango wageze aho umwigisha uburyo buri wese agira umwanya we, uburyo buri wese yumva undi iyo avuga no kumusubiza. Byamufashe igihe kugira ngo yumve ko hari aho ashobora kujya n’aho adashobora kujya. Ubu afite imyaka icyenda kandi ajya kwiga, ariko iyo agize umujinya cyane usanga ameze nk’umwana w’imyaka ine.Ubu amaze kugirira icyizere abantu bose bo mumuryango, akundana cyane n’umusore wacu kandi asigaye azi gusaba ubufasha iyo abukeneye. Abarimu be baramwihanganira ariko ntibamuteteshe, niyo mpamvu usanga yiga neza kurushaho. Umuryango wacu umaze kumenya uburyo uhangana n’imyifatire idasanzwe n’uburyo ukumira amakimbirane. Urebye byaradufashije twe n’abana ndetse n’undi mwana twakiriye kubana neza kurushaho, ariko imyaka ya mbere yaratugoye twese.”

Iki n’ikiganiro cyatanzwe na Galus, Wabashije gukirikirana amahugurwa kuburere buboneye atanzwe na SOS. Galus arasobanura kuburere buhabwa ingimbi n’abangavu ashimangira inshingano ze mu buryo butandukanye nk’umubyeyi.

IBIBAZO BYO GUTEKEREZAHO NO KUGANIRAHO

Iminota 10

  • Ese wigeze urera abana bafite ibibazo nk’ibi twavuzeho?
  • Ni iki umuryango wawe wakoze kugira ngo babashe kumenya kubana n’abandi?
  • Ese hari icyo wabwira abandi ku cyakorwa igihe ufite umwana wahuye n’ibi bibazo byo kutagira umwitaho mbere y’uko umwakira?
  • Ni iki uzakora iwawe kugira ngo abagize umuryango wawe wose bafashe umwana wakiriye kumenya kubana n’abandi?