Ikiganiro 10/15

Urupapuro 6/7 Ingingo y’ikiganiro D: Kunoza imibanire mu bakorana n’umuryango wakiriye umwana

Ingingo y’ikiganiro D: Kunoza imibanire n’imikoranire hagati y’ibigo bitanga serivisi bikorana n’umuryango wakiriye umwana

Imyifatire y’umwana utarigeze witabwaho ikunze guteza kutumvikana mu bakorana n’umuryango wakiriye umwana: haba umuryango nyirizina cyangwa ishuri umwana yigaho, urugero ishuri ry’inshuke. Ntibyoroshye gufasha aba bantu bose kumvikana ku mwana, ku myifatire ye n’uburyo bamwakira. Uku kutumvikana gushobora guterwa n’uko umwana yifata mu bihe bitandukanye. Urugero, umwana ashobora kugira ikibazo cyo kudashaka gukundwa igihe ari mu muryango wamwakiriye, nyamara ntagaragaze ikibazo mu gihe ari kw’ishuli, aho bitari ngombwa ko hagira umwiyegereza ngo amwereke ko amukunda. Ikindi, ushobora gusanga umwana ameze neza ahantu hari abantu bake n’ibikorwa bike nko mumuryango wamwakiriye, ariko ugasanga ataye umutwe ahari abantu benshi, urusaku rwinshi cyangwa abarimu batandukanye mu kigo. Niyo mpamvu byumvikana ko rimwe na rimwe ababyeyi bakiriye umwana n’ababyeyi batabasha kumvikana ku cyo umwana ashaka. Ikindi, abagize umuryango nabo bashobora kutabona umwana mu buryo bumwe: “Uramukarihira cyane” cyangwa “Umwitaho kurusha uko wita ku bana bawe” cyangwa se “Nta kibazo dufitanye, kuki wowe mutumvikana?”
Abakiriye umwana nk’uko bigaragara mu rugero rwa mbere bavuga ibyo bakoze kugira ngo abakorana n’umuryango wakiriye umwana babashe kumwumva no gukorera hamwe:

Yahoraga yishimiye abashyitsi kandi akavugana na buri wese yakiraga – yewe n’abantu bo mu nzira atazi. Abantu nabo bahitaga bavuga ko ari umwana w’igitangaza bakatubwira ko tutamufata neza. Nyamara yamarana igihe kirekire n’abo bantu, nk’igihe yabaga ari kw’ishuri, ibibazo bye byajyaga ahagaragara. Yagiraga umujinya, agatoteza abandi bana, ntagume hamwe ndetse agatongana na mwalimu ku cyemezo nubwo cyaba ari gito cyane. Nyuma y’igihe gito, abarimu batangiye kutubwira ko tutamuha uburere. Ibi byabagaho ubwo yahuraga n’abantu batamuzi: babanzaga kumukunda ubundi bagatungurwa na kamere ye itari nziza ubwo babaga bamaranye umwanya. Tumaze kuganira nawe umwanya, nibwo yatangiye kumva ibibazo by’abana batitaweho, nibwo twatangiye gukorana. Twumvikanye ku buryo bwamutwara mu gitondo haba ikibazo bagahita bahamagara. Ubu turakorana neza. Azi neza ko dukorana, ari nayo mpamvu tubona uburyo bwo kumufasha no kumwitaho buri gihe”.

IBIBAZO BYO GUTEKEREZAHO NO KUGANIRAHO

Iminota 10

  • Ese iki kibazo murakizi nk’imiryango yakiriye abana?
  • Ni izihe mbogamizi mwahuye nazo mushishikariza abo mukorana mu kumva imyifatire y’umwana mu bihe bitandukanye?
  • Ese ufite ubunararibonye, ibitekerezo cyangwa inama wagira abantu mukorana kugira ngo muhuze ibitekerezo n’ibikorwa?

 

IBYO UKENEYE KUMENYA
  • Ni kuki abana n’abasore/inkumi barererwa mu miryango no mu bigo batigirira icyizere; bumva ko batagira aho baba?
  • Ni iki wafasha umwana kugira ngo yumve ko yakiriwe mumuryango kandi ko awufitemo umwanya yihariye?
  • Ni gute wafasha umwana kumenya kubana n’abandi n’uburyo yakwirwanaho mu buzima bwa buri munsi?
  • Ese hari icyo waba uzi cyafasha buri wese ukorana n’umuryango wakiriye umwana yumva umwana ku buryo bumwe? Ese hari icyo wakora kugira ngo abandi babimenye?