Ikiganiro cya 10/15

Urupapuro 7/7 Gahunda y’ibikorwa: Ibyo ugomba gukora mbere yo gutangira ikiganiro gitaha

Gahunda y’ibikorwa: Ibyo ugomba gukora mbere yo gutangira ikiganiro gitaha

Hitamo imwe mu ngingo zikurikira maze uyikorere gahunda. Hitamo ingingo ubona yakugirira akamaro kurusha izindi.

  • Kora ku buryo umwana yumva afite ihumure n’umwanya yihariye, ndetse yumve ko ari umwe mu muryango wamwakiriye. Uzabigeraho ute?
  • Kora gahunda ya buri cyumeru mu muryango wakiriye umwana, mwese muganire ku myifatire, haba abana cyangwa abasore/abangavu. Uzabikora ute?
  • Ababyeyi bakiriye umwana: vuga ku buryo abakorana n’umuryango wawe babona uburyo bwiza bwo kumva umwana no kumeya uko bihanganira imyifatire ye. Uzavugana nande, ryari?

Nk’umubyeyi wakiriye umwana andika ibyo waganiriyeho, ingamba mwafashe, inshingano za buri wese.

Turagushimira kwitabira ibi bikorwa kandi tukwifurije amahirwe mu nshingano zawe zo kurera umwana mwakiriye mu muryango. Twongere duhure mu kiganiro kizakurikira!