Ikiganiro cya 11 kuri 15 biteganyijwe

Urupapuro 1/4 Ese ndi nde? Kutiyanga kubera ko uturuka mu miryango itandukanye

Ese ndi nde? Kutiyanga kubera ko uturuka mu miryango itandukanye

Ubumenyi n’ubushobozi bikoreshwa:
• 
Ugomba kuba uzi gutegura no gutanga ibiganiro bijyanye no kurererwa mu muryango utavukamo.
•  Ni gute wahera ku byabaye mu buzima bwawe utanga ingero ku byo wigisha?
•  Ni gute wafasha abana n’urubyiruko kumva ko imyitwarire yabo ari ibintu bisanzwe biba kuri buri wese wagize ikibazo cyo gutandukana n’uwo akunda.
•  Ni gute wategurira abana udukino bashobora kwifashisha bumva kandi bakemura ikibazo bagize cyo gutandukana n’abo bakundaga.

Insanganyamatsiko y’ikiganiro:
Iki kiganiro kirabafasha kwegera abana no kubumvisha ko batagomba kwiyanga kandi ko bagomba kwigirira icyizere cyane. Iki kiganiro kigamije gufasha umwana kutagira ipfunwe ryo kuba yakomoka mu miryango itandukanye.

Intego z’ikiganiro:
Intego nyamukuru y’iki kiganiro ni ugufasha abana kutiyanga no kumenya neza inkomoko yabo.

Fata iminota 15 (cyangwa igihe gihagije) kugira ngo uhuze ibyo wakozeho mu kiganiro giheruka n’iki kiganiro:

•  Ese wabashije gukora ibyo wateganyije?
•  Ni iki cyakoroheye gukora ni iki cyakugoye?
•  Ni irihe somo wakuye mu byo wateganyaga?
•  Ni iki wifuza kuzanoza neza ubutaha ni wongera kwifashisha ibi biganiro?

Zirikana: Nta kibazo niba hari ibibazo wahuye nabyo – ubu ni uburyo bushya bwo gukora, busaba imyitozo n’igerageza mbere yo guhinduka akamenyero.