Ikiganiro cya 12/15

Urupapuro rwa 2/3 Inshingano n’imibanire n’umukoresha

Inshingano n’imibanire yawe n’umukoresha wawe aho ukorera

Nk’uko byavuzweho mu igipimo cy’isuzuma tugitangira iki kiganiro, kurera neza umwana wakiriwe mu muryango biterwa cyane n’imibanire uba ufitanye n’abandi, cyane cyane uburyo uba ubanye n’abayobozi baguhaye umurimo wo kurera mwana mu muryango.

Ingingo A: Gukorana n’umusosiyari

Umusosiyari aba afite inshingano zo gusobanura ibibazo n’ibyifuzo by’umwana, akabikora afatanyije n’ababyeyi, kugira ngo amenye aho ashyira umwana, agategura n’aho umwana azaba ku buryo buryambye. Ibi bikorwa byose biteganywa n’amategeko yo mu gihugu cyawe.
Abasosiyari n’ababyeyi bakira umwana bakunze kutumvikana ku byerekeranye n’aho umwana yakirirwa. Umusosiyari afite inshingano zo gufata umuryango umwana avukamo nk’ikintu kibumbiye hamwe kandi akibanda ku burenganzira n’ibyifuzo by’ababyeyi umwana avukaho. Umusosiyari agomba gukurikiza amategeko n’ibyemezo by’inkiko (urugero, icyemezo cy’urukiko ko umwana agomba gusubizwa mu muryango avukamo).
Uburyo urera umwana ni kimwe mu bintu byinshi agomba kwitaho ku buryo ashobora kutabona umwanya uhagije wo kukuganiriza kubera inshingano zitandukanye. Indi mbogamizi ishobora guturuka ku miterere y’akazi ke cyangwa kuba ashobora guhindura imirimo. Ibi bituma havuka ikibazo cyo kugirana imibanire y’igihe kirekire n’ababyeyi bakiriye umwana.
Ababyeyi bakiriye umwana bo babibona ukundi – nibo baba bazi umwana, baba bazi amarangamutima ye n’ibyo yifuza kandi baba bamaze kumenyerana.
Niyo mpamvu hashobora kuba ubwumvikane buke ku bishobora gukorwa ndetse n’uburyo impande zombi zibona “icyagirira umwana akamaro kurusha ibindi”. Inshingano z’ababyeyi bakiriye umwana ni ukubasha gusobanukirwa impamvu abantu bashobora kutumvikana kandi ntibibe impamvu yo guhangana.
Ibi bishobora kuba imbogamizi zikomeye, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko iyo abakiriye umwana bumvikanye neza n’umusosiyari, bigira ingaruka nziza ku mikurire y’umwana.
INAMA ZISHOBORA KUBAFASHA MU MIKORANIRE MYIZA N’UMUSOSIYARI
  1. Bwira umusosiyari akwandikire inshingano zawe ku rupapuro n’iby’ingenzi ugomba gukora mu kwakira umwana. Iyo nyandiko izagufasha mu gihe hazaba haje umusosiyari mushya mugomba gukorana.
  2. Tanga fotokopi y’igipimo cy’isuzuma cyane cyane ibyo wanditse ku byo ukora, ubihe umusosiyari. Ibi bizatuma abasha gusobanukirwa ibyo uha agaciro cyane mu kwakira umwana.
  3. Baza umusosiyari inshuro mubasha guhura n’ibyo mwaganira ho mu gihe ukirera umwana.
INGINGO ZITEKEREZWAHO
  • Ese wamaze kugirana inama n’umusosiyari kugira ngo wumve neza ibikubiye muri kontaro, inshingano zawe n’imihigo abayobozi biteze ko ugomba kwesa?
  • Uganira kangahe n’umusosiyari, ese ibyo biganiro bituma mwumvikana mukanafatanya kurushaho?
  • Ese umusosiyari yagusobanuriye inshuro umwana agomba guhura n’umuryango avukamo n’uburyo bikorwamo?

Ingingo B: Gufatanya n’abafashamyumvire ndetse/cyangwa n’umugenzuzi waturutse mu miryango irera abana

Hari ibihugu bigira inzego zitanga amahugurwa no kugenzura ababyeyi bakiriye abana. Hari n’igihe izo nzego arizo zikurikirana kontaro ijyanye no kwakira abana. Ubusanze ibi bikurikiranwa n’abayobozi b’ababyeyi bakiriye abana cyangwa abakuriye abo babyeyi. Inshingano z’abo bantu ni ukubafasha kugira imibanire ya kinyamwuga n’umwana, kuganira ku bibazo bibakomereye n’uburyo babikemura, no kumenya uburyo utegura ukanashyira mu bikorwa inshingano za buri munsi.
Kubera ko abagukuriye bafite inshingano zo kugushyigikira mu mirimo yawe, ikindi bakaba bakorana bya hafi n’abandi babyeyi bakiriye abana, birashoboka ko baba bakurusha kuba inzobere mu rwego rwo kwakira abana. Ibi bisonanuye ko ugomba kugira imyumvire myiza ukanabasha gusobanura imbogamizi uhura nazo nk’umubyeyi wakiriye umwana.
INAMA ZAGUFASHA KUGIRA IMIBANIRE MYIZA N’UGUKURIKIRANA MU KAZI/UGUKURIYE
  1. Mbere y’uko usura umuntu wateganyije, tekereza uko cyangwa wandike urutonde rugufi ku bintu by’ingenzi wifuza ko mwaganiraho. Niba bishoboka, byoherereze uwo muntu uteganya gusura mbere y’uko muhura.
  2. Mubwire ko bikugora kuganira ku bibazo byawe bwite. Iyo wakiriye umwana biba ngombwa kuganira no bitekerezo bwite kubera ko imyifatire yawe bwite ifitanye isano n’umurimo usigaye ukora wo kurera umwana. Niyo mpamvu ugomba gufatanya n’ugukurikirana mu kazi mukumvikana itandukaniro hagati y’ubuzima bwite n’ibyo mugomba kuganiraho kubera ko bigira ingaruka mu kazi kawe.
  3. Kurera umwana ni umurimo utoroshye na gato, hari n’igihe inama bakugira zo kurera uwo mwana usanga zitagushimishije cyangwa ntubashe kwemeranya n’ibyemezo byafashwe. Inama twakugira n’uko wabiganiraho n’ugukurikirana mu kazi, kandi ugakora ku buryo wagira imyumvire myiza nubwo waba wahuye n’ibibazo. Iyo ababyeyi bakiriye umwana batumvikanye n’abayobozi cyangwa ababakurikirana mu kazi, bigira ingaruka zitari nziza ku mwana. Niyo mpamvu ugomba guhora usaba ubufasha ariko mu buryo bworoheje, kugira ngo usoze neza inshingano zawe.
INGINGO WATEKEREZAHO NIBA UFITE UGUKURIRANA MU NSHINGANO ZAWE
  • Wumva umeze ute iyo ubwira ugukuriye mu kazi imbogamizi uhura nazo mu mibanire n’umwana cyangwa abababyeyi be?
  • Wumva umeze ute iyo uganirije umuntu ku ngorane uhura nazo mu nshingano zawe zo gufasha umwana cyangwa ku bibazo by’abashakanye bigaragara mu muryango wakiriye umwana bishobora kugira ingaruka ku mibanire n’uwo mwana?