Ikiganiro cya 13 kuri 15 biteganyijwe

Urupapuro rwa 2/5: Umwana akeneye guhura n’ababyeyi b’umubiri akishimira ubwumvikane hagati y’ababyeyi b’umubiri n’ababyeyi bamwakiriye mu muryango

Umwana akeneye guhura n’ababyeyi b’umubiri akishimira ubwumvikane hagati y’ababyeyi b’umubiri n’ababyeyi bamwakiriye mu muryango

Abana barererwa mu miryango yabakiriye bafite imiryango ibiri: umuryango aho bakomoka n’umuryango wabakiriye. Ubushakashatsi bwakozwe ku miryango yakiriye abana bugaragaza ko hari intego ebyiri nyamukuru ugomba kugeraho:

  • Abana barererwa mu miryango bakunze guhura n’ibibazo mu miryango yabakiriye iyo badahura na rimwe n’imiryango bakomokamo. By’umwihariko, iyo igihe cyo kurerwa mu muryango kirangiye, nta bandi bantu umwana agana uretse abafite isano nawe. Niba umwana atigeze ahura n’abafite isano nawe igihe yarerwaga mu muryango wamwakiriye, ashobora gutakara.
  • Uko hagaragara ubwumvikane n’ubwubahane hagati y’ababyeyi b’umubiri n’ababyeyi bamwakiriye mu muryango ni nako umwana arushaho gutekana: agakina, akitegereza bigamije kuvumbura, akarushaho kumenya. Iyo havutse amakimbirane cyangwa kutubaha ababyeyi b’umubiri- imbaraga umwana yifitemo zikoreshwa mu guhangana n’umutekano muke atejwe no kubura icyizere muri we.

 

Iyi ni imwe mu nshingano zigoranye ababyeyi bakiriye abana bahura nayo: gusangira uburere bw’umwana n’abandi batabasha kurera abana babo. Waba uzi impamvu bigoranye? Reka turebe impamvu abana barerwa mu yindi miryango, ibibazo ababyeyi b’umubiri bahuye nabyo hanyuma turebe uburyo bukwiye bwo gutegura imigendekere myiza y’ikiganiro gihuza abayeyi.