Ikiganiro cya 13 kuri 15 biteganyijwe

Urupapuro rwa 1/5: Gufatanya n’ababyeyi b’umubiri cyangwa abafitanye isano n’umwana

Gufatanya n’ababyeyi b’umubiri

Icyitonderwa: Iki kiganiro nti kireba imiryango irera abana bafitanye isano- kirareba gusa imiryango irera abana badafitanye isano.

Ubumenyi n’ubushobozi bukenewe:

  • Gusobanukirwa agaciro ko gufatanya n’ababyeyi mu mikurire y’umwana wakiriwe mu muryango.
  • Gusobanukirwa ubuzima bw’ababyeyi bafite umwana urerwa mu wundi muryango.
  • Kumenya guteganya gusura no guhura kw’ababyeyi b’umubiri n’ababyeyi bakiriye umwana mu muryango.
  • Kumenya gukemura ibibazo byagaragaye muri ubwo bufatanye.

 

Insanganyamatsiko y’ikiganiro:
Iki kiganiro kiragufasha gusobanukirwa uburyo wafatanya n’ababyeyi b’umubiri cyangwa abafite isano n’umwana urerwa mu muryango.

 

Intego z’ikiganiro:
Intego y’ikiganiro ni ukugufasha gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa uburyo bwiza bwo gushyikirana n’ababyeyi b’umubiri cyangwa abafite isano n’umwana urerwa mu muryango. Umwana wakiriwe agomba kwishimira ko hari ubwumvikane no kubahana hagati y’ababyeyi b’umubiri n’ababyeyi bakiriye umwana mu muryango. Umwana wakiriwe mu muryango ntabwo agomba kumenya amakimbirane yavutse hagati y’iyo miryango ibiri.