Ikiganiro cya 19 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro rwa 5/5: Gahunda y’ibikorwa: Ibyo duteganya gukora mu bihe biri imbere

Gahunda y’ibikorwa: Ibyo duteganya gukora mu bihe biri imbere

Igitekerezo cya 1:
Uhereye ku makuru yatanzwe muri iki kiganiro, turagusaba gutegura raporo ngufi yerekana ibyo wagezeho n’ibikorwa by’ubufasha buhabwa umwana wakiriwe mu muryango. Ibi bishobora gufasha abagenzura ibikorwa byawe, abafata ibyemezo n’abandi bafatanyabikorwa gushima ibikorwa byawe.

Menya ko iyo raporo izasomwa n’abantu batamenyereye inshingano zawe.

Iyo raporo igomba gusobanura ibikorwa byawe, abo mukorana, uburyo mukora n’indangagaciro za kimuntu… mu magambo asobanutse. Ntabwo igomba kurenza impapuro iri hagati ya 3-5 kandi ushobora kongeramo amashusho yerekana ibikorwa byawe bya buri munsi. Niba wujuje urupapuro rugaragaza ubumenyi n’ubushobozi, ushobora kuyikoresha mu gutegura iyo raporo.

Emeza umuntu uri bwandike raporo (urugero: umuntu ushinzwe kugenzura ibikorwa, umuntu uhugura n’ababyeyi bakiriye umwana mu muryango).

Igitekerezo cya 2:
Ushobora gutunganya videwo yerekana ibikorwa by’ubufasha bitangwa mu muryango wawe wakiriye umwana. Igomba kwerekana ubuzima busanzwe ndetse n’ibiganiro byerekeranye n’ibikorwa byanyu ndetse n’indangagaciro mugenderaho.
Niba bishobotse, ushobora kongeraho ikiganiro n’umwana urera mu muryango (urugero: umuryango wakiriye Andrei) wakongeraho na none serivisi n’abantu bafitiye umwana akamaro ndetse n’ababyeyi b’umubiri


Turagushimira kwitabira ibi bikorwa kandi tukwifurije amahirwe mu nshingano uzongera kubona mu bihe biri imbere!