Ikiganiro cya 15 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro 1/7: Gutegura urubyiruko gutandukana n’uwamureraga rukajya mu buzima busanzwe bwo kwibeshaho mu muryango mugali

Gutegura urubyiruko gutandukana n’uwamureraga rukajya mu buzima busanzwe bwo kwibeshaho mu muryango mugali


Ubumenyi ukwiye kuba ufite:

  • Kumenya uko bigenda iyo umwana agiye gutandukana n’uwamureraga akajya kubaho nk’umuntu mukuru wibana
  •  Kumenya imbogamizi eshatu zibasira urubyiruko rugiye kwibana mu Karere k’Iburasirazuba bw’Africa
  • Ni iki twakwigira mu gutega amatwi ubunararibonye bw’urundi rubyiruko rumaze igihe rwibana?
  • Guhabwa amahugurwa aguha ubumenyi no kwiteguya kuzibana kuva mu buto
  • Gutegura urubyiruko kwitegura gutandukana n’uwamureraga
  • Gutanga ubujyanama no kugena uruhare rw’umuryango mugali aho urubyuruko ruzajya  kuba nyuma yo gutandukana n’uwamureraga  

 

Insanganyamatsiko y’ikiganiro: muri iki kiganiro kigize aya mahugurwa urabwira zimwe mu mbogamizi zikomeye zibasira urubyiruko rugiye kwibana mu Karere k’Iburasirazuba bw’Africa. Uragira amatsiko yo kubona uburyo urubyiruko rwitegura kwibana rutegurwa – uko bategurwa kuva bakiri abana kugeza ubwo batangira kwibana muri sosiyete.

 

Intego y’icyi kiganiro: gufasha uhugurwa kumenya uko ategura abana n’urubyiruko bagiye kwibeshaho muri sosiyete. Ushobora kwibanda ku mutwe umwe cg. ibiri y’ikigwa muri iki kiganiro:
1. Guhabwa amahugurwa aguha ubumenyi no kwiteguya kuzibana kuva mu buto.
2. Gutegura urubyiruko kwitegura gutandukana n’uwamureraga.
3. Gutanga ubujyanama no gushyiraho uburyo umuryango mugali wagira uruhare mu gutegura aho urubyiruko ruzaba nyuma yo gutandukana n’uwamureraga