Ikiganiro cya 18 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro 1/4 Uruhare rw’abagabo mu burere bw’abana n’urubyiruko – Gukorera mu giturage utuyemo

Uruhare rw’abagabo mu burere bw’abana n’urubyiruko – Gukorera mu giturage utuyemo

Ibikwiye gukorwa:

IKIGWA A: Ubumenyi bw’ibanze

  • Gusobanukirwa igituma abagabo batitabira kwita ku bana mu muryango.
  • Gusobanukirwa uburyo butatu bwiza buboneka igihe abagabo bagize uruhare mu kwita kubana.
  • Gusobanukirwa inyungu iboneka igihe abagabo bagize uruhare mu burere bw’abana n’iterambere ry’urubyiruko

IKIGWA B: Gutegura intego z’abaturage zihuza ababyeyi b’igitsina gabo

  • Ni gute wakora iteganyabikorwa n’ibiganiro bigamije guha ubushobozi igitsina gabo
  • Shishikariza abitabiriye inama kubona uburyo bwiza bubereye bwafasha abagabo kugira uruhare mu burre bw’umuryango
  • Koresha uburyo bukoroheye bugufasha kumenya ibyo ugenda ugeraho mu iteganyabikorwa ryawe.

 

Insanganyamatsiko y’ikiganiro: Muri iki kiganiro turabona zimwe mu mbogamizi ziganje mu babyeyi b’igitsina gabo mu Karere ka Africa y’Iburasirazuba, inyungu iboneka igihe abagabo bagize uruhare mu burere bw’abana n’uburyo byashyingirwaho mu gushyigikira ababyeyi b’ababagabo mu burere duha abana.

 

Intego y’ikiganiro: Iki kiganiro kiraguha ibikoresho biguhindura umujyanama ushishikaje.Ukorera gufasha umuryango kugira ngo abagabo bagire uruhare mu kurera abana no kubaka umushyikirano hagati y’abagabo n’abana babo.