Ikiganiro cya 2 kuri 15 biteganyijwe

Urupapuro rwa 2/4: Gusesengura indangagaciro z’umuryango

Gusesengura indangagaciro z’umuryango

Kwakira umwana mu muryango byenda gusa no kubyara –kwitegura kwakira umuntu mushya mu muryango bizana impinduka mu nshingano n’imibanire mu muryango wose.
GUTEGURA UMURYANGO KWAKIRA UMWANA

Hariho imirimo ibiri igomba gukorwa igihe ugiye kwakira umwana:

  • Icyambere ni ukugira imyiteguro y’ibikorwa ngiro nko kwemeza aho umwana azajya arara.
  • Indi nshingano ni iyerekeranye n’imyiteguro mu bwenge no mu bitekerezo bifasha kwibaza uburyo umwana azibona mu muryango. Iyi nshingano ni iy’ingenzi kurusha iya mbere ivuga ku myiteguro. Igikorwa kigiye gukurikira kiragaragaza inshingano yanyu ya mbere. Kiribanda ku kubashishikariza gusesengura indangagaciro mwiteguye gusangira n’umwana.

 

Iyi ni videwo igaragaza Mariam. Wabashije kubana na nyirakuru ndetse na sekuru nyuma y’aho ababyeyi be bitabye Imana. Aradusangiza inkuru yerekeranye n’uburyo yakiriwe na nyirakuru ndetse na sekuru.