Ikiganiro cya 2 kuri 15 biteganyijwe

Urupapuro rwa 3/4: Kwerekana ingingo y’ ikiganiro: Ingingo y’ikiganiro A na B

Ingingo y’ikiganiro A: Ni gute indangagaciro z’umuryango zishobora kutubera umusingi mu kuzuza inshingano zacu zo kurera umwana wakiriwe mu muryango?

Intego y’uyu mwitozo ni ugufasha abagize umuryango bose kwitegura kwakira umwana ugiye kuharererwa. Nk’umubyeyi urera umwana, ntabwo ugomba gukora ibirenze nk’abanyamwuga, ariko ugomba kumenya uburyo ugomba kwita ku mwana urera mu gihe kirekire: Ubuzima bwa buri munsi bw’umuryango bugamije kwita ku mwana.

Umwihariko w’umuryango wawe ni uwuhe? Muzateganye amasaha make mu mugoroba umwe aho mwebwe nk’ababyeyi bakiriye umwana n’abana banyu (niba mubafite) mushobora kuganira nta kirogoya. Muzimye telefone zigendanwa. Mushobora na none gutumira inkoramutima zanyu: inshuti magara, sogokuru cyangwa nyogokuru mukunda cyane. Ibibazo bya mbere biramutse bifashe igihe kirekire, mwateganya guhura mu migoroba ibiri.

Fata agapapuro wandike (niba uri kumwe n’abana wabyaye bashobora gushushanya).

  1. Mwicare hamwe mutekereze ku umunsi umwe mu mateka y’urugo rwanyu aho mwemeza mwese ko wari umunsi wabashimishije cyane kurusha indi – umunsi mwashimanye mukarushaho gukundana, mugaseka no kwidagadura. Cyangwa mutekereze ku munsi mwashoboye mwese kubona ibisubizo ku bibazo bikomeye mwahuye nabyo mugafashanya mutitaye ku ngorane. Buri wese yibutse abandi uko byagenze-mwakoze iki kugira ngo ibintu bihinduke kuri uyu munsi?
  2. Hitamo ibintu bitatu buri muntu ugize umuryango ashima kurusha ibindi mu buzima no mu mibanire y’umuryango. Urugero: turaganira neza iyo turi ku meza, turafatanya imirimo iyo bibaye ngombwa cyangwa twishimiye kuba abo turi bo. Andika indangagaciro z’ibanze z’umuryango.
  3. Uhereye ku byo mwaganiriye, kora urutonde rugaragaza ubumenyi n’ubushobozi dufite nk’umuryango n’umuryango wakiriye umwana.
  4. Baza buri muntu ugize umuryango: ni gute twakwifashisha ubumenyi n’ubushobozi bwanyu kugira ngo twite neza ku umwana twiteguye kwakira cyangwa twakiriye mu muryango?

Ingingo y’ikiganiro B: Gutegura abantu mushobora gukorana aho mutuye. Kugaragaza abantu bashobora gufasha.

Andika urutonde rw’abantu mushyikirana aho mutuye bashobora guhura n’umwana cyangwa bashobora kumugirira akamaro: muri aba bantu wasangamo umuturanyi ufite iduka, abaturanyi n’abana babo, inshuti cyangwa abavandimwe, ishuri ry’incuke cyangwa ishuri ry’aho dutuye niba uteganya ko umwana azakenera kugana ayo mashuri.

Igihe cyose wifuje kuganiriza aba bantu mushyikirana, wakwifashisha inama zibahuza kugira ngo ubagezeho icyemezo wafashe cyo kurera umwana mu muryango. Ushobora na none kubigenza gutyo iyo uhuye n’abantu muziranye usanzwe uganiriza ku buzima bwawe bwa buri munsi.

Ni byiza kuvugisha ukuri ibintu bigitangira, ukabamenyesha ko wafashe icyemezo, ukababwira ko iki cyemezo ni cyiza ku iterambere ry’umuryango wawe, ko uteganya kwita ku mwana wakiriye mu muryango. Ugomba kugaragaza ko kwita ku mwana mu muryango atari ikintu gisebeje ahubwo kwita ku bana badafite ababyeyi ni inshingano isanzwe muri sosiyete.

Uramutse usanze ko abantu uganiriza bashidikanya cyangwa bafite ibindi bitekerezo bidashyigikira kwakira abana mu muryango, irinde impaka- batege amatwi cyangwa vuga ko ubumva. Bizeze ko ibyo bashidikanyaho bishobora guhinduka umunsi bazahura n’umwana.

 

URUTONDE RW’ABANTU BAKENEWE AHO MUTUYE
Nyuma yo kuvugana n’abaturanyi, inshuti, n’umuryango, tekereza ku bantu batatu ubona ko bumva neza uko ubayeho nyuma yo kwakira umwana. Tekereza ibintu aba bantu bakenewe bashobora kugufashamo mu gihe kiri imbere.

Uru rutonde rushobora kugufasha kugaragaza ibyo uzakenera mu gihe kiri imbere kandi ushobora kongera imbaraga mu kubaka umubano mwiza n’abantu bashyigikiye icyemezo cyawe cyo kwakira umwana mu muryango.

Hagize abantu badashyigikiye cyangwa babogamye ku bitekerezo birwanya icyemezo cyawe cyo kwakira umwana mu muryango (“Ni gute warera umwana mudafitanye isano?”). Tekereza ku buryo ushobora guhangana n’ibitekerezo by’aba bantu, cyangwa uburyo ushobora kubahindura binyuze ku guhura nawe n’umwana wakiriye mu birori, mu nama, mu nsengero n’ahandi.