Ikiganiro cya 3 kuri 15 biteganyijwe

Urupapuro rwa 5/6: Ubwoba bwo gutandukana

Ingingo y’ikiganiro C: Ubwoba bwo gutandukana- “Yaradukunze guhera ku munsi wa mbere – cyangwa?

Umwana cyangwa umuntu ukiri muto ashobora kugaragaza ubwoba bwo gutandukana mu myitwarire ye itandukanye.

Hari abana babura ibyo bari basanzwe bakenera ndetse n’imyemerere yabo. Biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo bashyikirane n’abantu bashya babitayeho no kwirinda ko nabo babatererana. Kuri bamwe bigaragara ko hari abana bakunda ababyeyi babakiriye mu muryango kandi bashyikirana neza uhereye ku munsi wa mbere. Biragaragara ko aba bana bashobora gushyikirana no gusabana n’umuntu uwo ari we wese. Nyamara, gushyikirana no gusabana bifata igihe kitari gito. Bityo, ugomba gufata iyi myitwarire nk’uburyo umwana akoresha kugira ngo yirinde gutereranwa. Iyi myitwarire yitwararika iterwa n’ubwoba bwo gutandukana. Nyuma y’amezi make, umwana azatangira kumva atekanye uzabasha kubona ibibazo n’inzitizi umwana afite. Kugaragaza iyi myitwarire ni ikimenyetso kigaragaza ko umwana atangiye kumva atekanye, ko akwizera ko udashobora kumusiga n’iyo akubwiye ibibazo ahura nabyo.

 Abandi bana bitwara mu bundi buryo butari ubu. Aho kugaragaza ubushake mu kumenyera ubuzima bw’umuryango n’abantu bamwakiriye, abo bana birinda ikintu cyose cyatuma bashyikirana n’abantu babitaho kubera gutinya ko batereranwa. Aba bana bagiye batereranwa kenshi bakiri bato kugeza ubwo biyumvisha ko aho gutereranwa no guhemukirwa, ni byiza kutizera umuntu mukuru. Akimara kugera mu muryango wamwakiriye, umwana aritwara nk’umuntu wakwikorera ibintu byose ntabwo akeneye ubufasha bwawe. Nyamara, menya ko ibi ari uburyo bwo gushaka kwerekana ko ashobora gukomeza kubaho, menya kandi ko abana bose bakeneye gufashwa no gukundwa igihe cyose. Nyuma y’igihe kitari gito, umwana namara kumva ko atekanye hafi yawe akamenya ko udateze kumutererana, azatangira kukwizera no kukugaragariza ko akwiyumvamo. Bishobora gufata igihe kinini kugira ngo umwana abashe kwizera undi muntu ariko intambwe yose umwana ateye ari kumwe n’umuntu mushya umufasha iganisha aheza.

Niba umwana yaratereranwe akiri muto, akaba atigeze ashyikirana n’umuntu mukuru yibonamo, akenshi yihambira nta nkomyi kuri buri muntu wahuye nawe, atabanje kubitekerezaho, atabanje no kubaka umushyikirano n’icyizere n’uwo muntu. Kugira ngo uyu mwana abone umuntu mukuru yibonamo, byafata imyaka myinshi.

Indi myitwarire igaragara ku umwana utitaweho akiri muto cyane ni uguceceka cyane, kudashaka guhura n’abandi, kutagaragaza ko akeneye gusabana n’umuntu mukuru yibonamo (urugero: kutagaragaza amarangamutima igihe atandukanye n’abantu yari asanzwe amenyereye, kudakumbura ahantu yari amenyereye …ugasanga nta kintu bimubwiye).

IBIBAZO BYAKWIFASHISHWA MU BIGANIRO
  • Ni iyihe myitwarire umwana yagaragaje mugihura?
  • Ese ubasha kwihangana no kutagaragaza amarangamutima yawe kugira ngo ufashe umwana kumenyera ubuzima n’abantu mubana mu muryango?
  • Ese umwana agaragaza ko afite ubwoba bwinshi bwo gutandukana nawe? Ni gute ukemura iki kibazo mu buryo butuje kandi budahutaza iyo kibaye?
  • Ese umwana aragerageza kugushimisha no kugera ku byo wifuza –Ni iki ukora kugira ngo nawe umugaragarize uko ubibona?