Ikiganiro cya 4 kuri 15 biteganyijwe

PUrupapuro rwa 2/5: Ingingo y’ikiganiro A: Ubumenyi bw’ibanze bukenewe mu gufasha umwana ufite imyitwarire yihariye yo guhitamo umuntu mukuru yiyumvamo agamije kubona icyizere n’umutekano akeneye n’Ibyo imyitwarire umwana agaragaza yo kwemera no kwakira umuntu mukuru yiyumvamo byubakiyeho

Ubumenyi bw’ibanze bukenewe mu gufasha umwana ufite imyitwarire yihariye yo guhitamo umuntu mukuru yiyumvamo agamije kubona icyizere n’umutekano akeneye n’Ibyo imyitwarire umwana agaragaza yo kwemera no kwakira umuntu mukuru yiyumvamo byubakiyeho.

JOHN BOWLBY
John Bowlby ni umuganga w’indwara zo mu mutwe ufite ubwenegihugu bw’abongereza. Yakoze ubushakashatsi ku myitwarire irangwamo ishavu n’agahinda byashegeshe abana n’impinja batawe n’ababyeyi babo mu ntambara ya 2 y’isi. Ubu bushakashatsi bwatumye ahimba ubumenyi ngenderwaho buvuga ku mikurire y’umwana ufite imyitwarire yihariye yo guhitamo umuntu mukuru yiyumvamo agamije kubona icyizere n’umutekano akeneye.
Ikibazo cya mbere yibajije ni: “Kuki abana bibona mu babyeyi babo bakabakunda igihe kinini bakimara kuvuka n’igihe bari gukura?”
KUKI INYAMABERE ZOZE ( HARIMO N’UMUNTU) ZIGIRA IMYITWARIRE IRANGWAMO KWIBONA MU NKURU YIZEWE YITA KU MWANA UKENEYE UMUTEKANO N’IMIBEREHO MYIZA?
  • Ibinyabuzima byabanjirije iremwa ry’isi (ibigendesha inda, amafi n’udukoko) byagiye bibyara byinshi icya rimwe. Ifi ishobora gutera amagi ibihumbi mu isaha. Ifi yateye ayo magi ntabwo iyitaho iyo udufi duto tumaze gusohoka. Impamvu ni uko ubwonko bw’ifi ikiri mu igi buba bumaze gukura; iyo ifi isohotse mu igi, ishobora kwiyitaho –ishobora gukambakamba cyangwa koga, gushaka ikiyitunga no kurya ako kanya. Ntabwo ikeneye kwitabwaho n’ifi nkuru, ubwonko bwarangije gukura mbere y’uko amagi aturaga.
  • Inyamabere (inyamaswa zonsa izazo nk’injangwe, imbwa, ingagi n’abantu) zifite ubundi buryo zikoresha kandi zifite ubwonko buteye imbere. Iyo zitwite zibyara abana bake kandi zita cyane kuri buri mwana. Impinja zavutse ku bantu zivuka zifite ubwonko butarakura, ababyeyi bashobora kumara imyaka itari mike bagorora banategura ubwonko butarakura neza. Abantu bakuru bigisha abana gusoma, gutekereza, gusabana, gukemura ibibazo n’ibindi. “Wubaka ubwonko” binyuze ku bantu bita ku bana bafasha umwana gukura neza no kumwitaho.
  • Bifata imyaka 16-17 kugira ngo ubwonko bw’umuntu bukure neza kandi muri iyo myaka yose umuntu akenera kwitabwaho no gufashwa n’abantu bakuru babyiyemeje.
IBIBAZO
  • Ese mufite amatungo mworora mu rugo cyangwa umuntu ufite amatungo yorora mu rugo? Ni gute itungo ryita ku umwana wayo wavutse?
  • Ayo matungo yabyaye akora iki igihe ari kwita ku matungo yavutse? Uko kwita ku matungo yavutse bimara igihe kingana iki mbere yo kumenya kwiyitaho?
IMYITWARIRE IGARAGARA KU MWANA WIBONA MU MUNTU MUKURU ATEZEHO UMUTEKANO N’IMIBEREHO YE?
  • Hari ikibazo gikomeye cyerekeranye n’izi ngamba inyamabere zifata kugira ngo zibungabunge ubuzima: ubwonko bw’inyamabere yavutse ntabwo bukora neza, bityo ntacyo yakwimarira- ubuzima bwayo bukeneye ubufasha bw’indi nyamabere ikuze yiteguye kuyifasha, cyane cyane mu myaka ya mbere y’ubuzima.
  • Ni yo mpamvu abantu bafite icyo bubakiyeho kugira ngo umwana agaragaze umuntu mukuru yiyumvamo wamuha umutekano, uburinzi n’ubufasha akeneye.
  • Bityo rero, imyitwarire igaragara ku mwana wibona mu muntu mukuru akuraho ibyo yabuze ni: Uko umwana aba yumva akeneye kurindwa, kwitabwaho no kugirirwa isuku n’ababyeyi cyangwa se abamurera.
  • Abantu bakuru bita ku bana baramutse bataye umwana, nta kabuza arapfa. Niyo mpamvu impinja ziharanira kubona umuntu uri hafi yazo ntagire aho ajya zikabigaragaza mu myitwarire yo kwifuza kubona umuntu zibonamo hafi. Icyo umwana ashingiyeho agaragaza umuntu mukuru yiyumvamo wamuha umutekano, uburinzi n’ubufasha akeneye kiragaragara:
    • Iyo gutandukana kwabaye cyangwa iyo ubwoba bwo gutandukana bugaragajwe.
    • Kwanga gutandukana n’umuntu ni yo mahirwe umwana afite yonyine yo kubaho.
    • Umwana w’uruhinja agaragaza ko atishimiye gutandukana yihambira ku muntu yibonamo, arira, ashaka umuntu mukuru umwitaho, acika intege, ababara akagira agahinda, yivumbura ku muntu mukuru umwitaho ngo atagenda.

 

  • Iyi myitwarire igaragara ku mwana wibona mu muntu mukuru atifuza ko amuva iruhande ni myiza kandi irasanzwe. Impinja zitagaragaza ibyiyumviro byabo iyo umuntu mukuru ubitaho agiye barangije guta icyizere cyo kwitabwaho (resignation). Bishobora gufatwa ko ari abana ‘batuje’ariko iyi myitwarire ntabwo isanzwe. Impimja zihungabana cyane iyo umuntu mukuru ubitaho agiye bashobora kuba barahuye n’ikibazo cyo gutandukana kigoye kandi giteye impagarara. Nta myitwarire wavuga ko ari myiza kandi iyi myitwarire ikunze kugaragara mu mfubyi zititaweho n’ababyeyi bababyaye.
IBIBAZO
  • Wigeze ubona abana bawe bagaragaza mu buryo bwiza ko batifuza ko ugenda-kurira, kukwihambiraho, kuboroga cyangwa kubabara, n’ibindi?
  • Ni ryari ukunze kubona iyi myitwarire mu bana witaho? Ese hari abana batagaragaza ko batishimiye ko umuntu ubitaho agenda? Ese hari abana bamara igihe kinini bahungabanye kubera ko umuntu mukuru ubitaho yagiye?
  • Tubigenza gute iyo abana bagaragaje imyitwarire myiza iyo tugiye.
  • Tubigaragaza gute (kubahendahenda, kubatonganya, kubafata nk’aho ‘bateza umutekano muke’, ese bidutesha umutwe iyo barize? Cyangwa…).
  • Ababyeyi bakora iki mu muco wacu iyo abana bagaragaje imyitwarire yo kutifuza gutandukana n’umuntu mukuru batezeho umutekano, urukundo n’ubuzima?
  • Ni iki mama cyangwa papa wawe bavuze ku byerekeranye n’uburyo bwo kwita ku impinja zikunze kwifuza ko umuntu ubitaho atagira aho ajya?
INGINGO Z’INGENZI ZISUZUMA UKO WUMVISE ISOMO
  • Ninde wavumbuye ubumenyi ngenderwaho buvuga ku mikurire y’umwana ufite imyitwarire yihariye yo guhitamo umuntu mukuru yiyumvamo agamije kubona icyizere n’umutekano akeneye?
  • Kuki inyamabere (cyane cyane abantu) ari zo zonyine zifite icyo zubakiyeho kugira ngo umwana agaragaze umuntu mukuru yiyumvamo wamuha umutekano, uburinzi n’ubufasha akeneye?
  • Ifashishe urugero rusanzwe rwa buri munsi mu mirimo yawe, usobanure imyitwarire ikwiye igaragara ku mwana ukwibonamo.
  • Ifashishe urugero rusanzwe rwa buri munsi mu mirimo yawe, usobanure imyitwarire igaragara ku bana badashishikazwa cyane no kubona umuntu mukuru basanzwe bibonamo agenda cyangwa abana bahungabana cyane iyo umuntu mukuru bibonamo agiye.
GUTANGA IBITEKEREZO KU BIKORWA BYATEGANYWA
Koresha intekerezo zawe wibuka imibereho ubona cyangwa fata ayo makuru wifashishije telephone yawe, cyangwa igikoresho gifata amashusho (Kamera) kugirango ufate inkuru yose yereke n’uko urera umwana. Ni gute abana bitwara iyo umuntu mukuru ubitaho agiye?