Ikiganiro cya 4 kuri 15 biteganyijwe

Urupapuro rwa 3/5: Kwerekana ingingo y’ ikiganiro B: Gufasha uruhinja kubona no kwiyubakamo umutekano bishyigikiye imyitwarire ye irangwamo kwitegereza no kuvumbura

Kwerekana ingingo y’ ikiganiro B: Gufasha uruhinja kubona no kwiyubakamo umutekano bishyigikiye imyitwarire ye irangwamo kwitegereza no kuvumbura.

Igihe cyose hazagaragara impamvu ituma umwana w’uruhinja yifuza umuntu mukuru yabonamo igisubizo cy’umutekano, ubuzima n’imibereho ye, uwo mwana w’uruhinja azakoresha imbaraga ze zose kugira ngo ashake uwo muntu umwitaho kandi akumire icyamutandukana nawe. Ibi bitwara uruhinja imbaraga nyinshi. Ku rundi ruhande, impinja zose zigomba kumenya ibyerekeranye no gutandukana- abita ku bana n’ababyeyi bagomba gukora indi mirimo. Ni gute wakwigisha abana kutagira ubwoba iyo mutari kumwe?

Umuntu mukuru wita ku mwana akora ibintu bibiri iyo yigisha umwana gutandukana nta bwoba:

  • Umuntu mukuru wita ku mwana yigisha buhoro buhoro umwana ibyerekeranye no gutandukana, bityo uruhinja ntabwo ruhungabana.

Urugero, umuntu wita ku mwana ajyanye umwana kuryama, arasohotse, uruhinja rurarize, aragarutse aje guhumuriza uruhinja. Ikindi gihe, gutandukana bifashe igihe kirekire kandi bikomeje gutyo. Ushobora kubona ibi mu gitondo mu bigo birera impinja n’ikindi gihe iyo umubyeyi asize umwana. Bigera aho umwana ashira ubwoba ntarire iyo mama we agiye. Iyo asohotse mu buryo butunguranye, cyangwa iyo atonganyije uruhinja hanyuma akagenda, uruhinja rukomeza kurira no guhungabana kenshi gashoboka.

  • Umuntu wita ku mwana yigisha umwana kumwibuka iyo adahari.

Urugero, ushobora kubona umuntu wita ku mwana akina umukino wo kwihisha. Umuntu wita ku mwana aramusetsa akihisha inyuma y’urugi akanya gato hanyuma aragaruka kuko umwana atangiye kugira ubwoba cyane. Ubu buryo bufasha umwana kumenya ko “ahari n’iyo atabasha kumubona”. Ibi bifasha umwana kumva atekanye n’ubwo umuntu umwitaho adahari akanya gato.

Nk’umubyeyi urera umwana, ushobora kuba uri kumwe n’umwana ukanitoza uburyo bubiri bwo kwigisha no gusobanurira umwana mu buryo buteguwe neza mbere yo gutandukana n’umwana.

Aha tubona umubyeyi agerageza kwigisha umwana we gukina amubwira ati ”reba ngakariya.”