Ikiganiro cya 5 kuri 15 biteganyijwe

Urupapuro rwa 2/5 Ingingo y’ikiganiro A: Akamaro ko kureshya umwana ku mikurire y’ubwonko no kuzirikana umuntu mukuru yibonamo wamuha icyizere, umutekano n’imibereho myiza akeneye

Ingingo y’ikiganiro A: Akamaro ko kureshya umwana ku mikurire y’ubwonko no kuzirikana umuntu mukuru yibonamo wamuha icyizere, umutekano n’imibereho myiza akeneye

Hashize imyaka irenga za miliyoni, inyamabere zibyara zihora zita ku biremwa zibyara. Urugero ni imbwa, injangwe, inka n’izindi nyamaswa zirigata izazo zavutse, zihora hafi, ziryama hafi yazo. Ibi ntabwo bigamije gusa kwita ku isuku yazo, kurigata zikangura ubwonko bw’izazo zavutse. Guhora hafi y’izazo bituma izavutse ku nyamabere zishaka uwazibyaye zibonamo uwazibonera umutekano n’imibereho zikeneye. Bituma na none habaho umushyikirano hagati y’inyamabere n’izizikomokaho. Igikomotse ku nyamabere kitarigaswe gifite amahirwe menshi yo kutongera kubaho kubera ko ubwonko bwayo budakora. Mu by’ukuri, “Kudakora neza k’ubwonko” bisobanuye “ibikorwa bike”, bityo uruhinja rudafite ubwonko bukora neza biterwa no kubura ikimureshya bigatuma ubwonko bwe budakora neza. By’umwihariko, abana barerwa mu bigo by’imfubyi n’abana batawe n’ababyeyi babo bakunze guhura n’iki kibazo cyo kubura ababashishikaza kuko bataye abagombaga kubitaho bakiri bato cyane cyangwa kuba bararezwe mu bigo bitita ku bana neza. Ababyeyi benshi bafite ubumuga ntabwo babasha kureshya abana babo batakoresha imyitozo itandukanye. Abana benshi ntabwo babona amahirwe yo kureshywa bakoreshwa imyitozo itandukanye mbere yo kujyanwa mu bigo birera abana cyangwa mu miryango yakira abana.

 

Abantu bavukana imitekerereze yo kurwego rwo hasi kandi bafite ubwonko budatuje, kandi mu mikurire yabo yambere, ubwonko bwabo bugenda buterimbere kandi butekana cyane iyo umwana afite umuntu umuba hafi kandi amwitaho.

Gukora ku mubiri (guhura kw’imibiri) nyuma yo kuvuka nabyo ni ingenzi mu gushishikariza ikiremwa cyavutse kwibona mu cyamubyaye no kumwitabaza kugira ngo kibone umutekano n’imibereho gikeneye. Mu minsi ya mbere y’ubuzima, ibi bibazo bigaragara iyo imbyeyi ibujijwe gukora cyangwa kwita ku yayo igihe cyose ibyifuje.

Urugero rw’inyigo ku bikorwa bibera mu bitaro iyo umubyeyi abyaye: iyo uruhinja rutandukanyijwe na nyina rukajyanywa ahandi ku gihe runaka ruzwi ku munsi, akenshi ababyeyi barabyicuza, bumva nta mutekano bafite, ntabwo bumva impamvu babyemeye n’uko uruhinja rubyakira, bibaza icyo uruhinja rukeneye kandi ntabwo bazi neza icyemezo gikwiye mu kwita ku ruhinja.
Uko gutandukana gufashe igihe kirekire, umubyeyi ashobora kumva ko uruhinja rutakimukeneye akamufata nk’uruhinja atazi. Kumva ko hari ikibahuje biterwa no guhura hagati y’umubyeyi n’uruhinja igihe kirekire uruhinja rumaze kuvuka. Kuvuka k’uruhinja igihe kitaragera ndetse n’ibibazo bikunze kuboneka igihe cyo kubyara bihungabanya umubiri n’ubuzima bw’uruhinja. Akenshi, uruhinja rwavutse igihe kitaragera rukunze gutandukanywa na nyina kubera impamvu z’ubuvuzi kandi ibi bishobora kugira ingaruka mbi ku bwonko bw’uruhinja n’umushyikirano hagati y’umubyeyi n’umwana. Mu bitaro byinshi ku isi, ababyeyi ntibagitandukana n’impinja zabo zavutse kubera iyi mpamvu.

Ushobora kubona amashusho ya videwo menshi kuri YouTube igaragaza nk’urugero uburyo bukoreshwa mu gukanda uruhinja

Urugero rw’uburyo bukoreshwa mu gukanda uruhinja

IBIKORESHO TWIFASHISHA MU KURESHYA ABANA IGIHE ABABYEYI BABO BARI MU MIRIMO – THE “EXTENDED BOSOM”

Igihe amoko y’abantu yatangiye gukwira ku isi yose, abantu bagombye kubona ubundi buryo bwo kureshya no konsa impinja.

Abagore bari bafite amabere abiri ku gihimba cyo hejuru kandi abasangwabutaka baheka impinja zabo mu maboko. Birashoboka ko ibi byaba impamvu yatumye abantu bakwiye isi yose: n’umubyeyi ufite agahinja ashobora gukora urugendo rurerure. Bityo na none amatsinda y’abantu yashoboraga kuva mu nkambi imwe bajya mu yindi. Ikindi ni uko impinja zavutse ku bantu zari zifite imitwe minini zikivuka, kimwe na kanguru, byadusabaga kubyara mbere y’uko ubwonko bw’uruhinja butangira gukora neza.

Ibi ushobora kubivuga mu mezi cyenda ya mbere uruhinja rumaze kuvuka, turi kuvuga ku “kurangiza igihe cy’isama inda yaravutse”- nyuma y’amezi cyenda cyangwa cumi n’ibiri uruhinja rumaze kuvuka nibwo ubwonko bw’umwana budahindagurika cyane.

IKIGANIRO MU MATSINDA

Iminota 10
Suzuma amafoto n’amashusho ya videwo hanyuma musubize ibi bibazo:

  • Ni gute ababyeyi n’abasokuruza bareshyaga abana? Ese barabahekaga?
  • Ese hari ibikoresho byo kureshya abana bakoreshaga ubona aha- igitanda cy’impinja, ibyicundo n’ibindi?
  • Niba ufite cyangwa wigeze kurera impinja, wigeze ukoresha bimwe muri ibi bikoresho?
  • Reba abana bari munsi y’umwaka urera maze utubwire:
    • Niba ukunze kubaheka?
    • Icyo baryamira?
    • Iyo bakangutse bamara igihe kingana iki mu gitanda cyangwa mu kindi kintu kitanyeganyega?