Ikiganiro cya 5 kuri 15 biteganyijwe

Urupapuro rwa 3/5 Impamvu igitanda atari igikoresho gifasha ubwonko bw’umwana gukora neza?

Impamvu igitanda atari igikoresho gifasha ubwonko bw’umwana gukora neza?

Ibitanda bigenewe igihe gito cyo kuryama gusa. Kugumisha umwana mu gitanda igihe kirekire ntabwo ari uburyo bwiza bwo kumureshya!

Ubwonko bukora gake iyo uruhinja ruryamye mu gitanda.Si byiza gusiga uruhinja mu gitanda mu gihe wafashe umwanya muremure mu mirimo. Impamvu ni uko udashobora kureshya uruhinja mu gihe arymye. Ahubwo, ubwonko bwe burakanguka iyo umuteruye. Iyo usize umwana mu gitanda gifunze, ntabwo ari bubashe kureba neza, ibi bituma atabona abantu n’ibyo bari gukora hafi ye. Mu gatanda k’uruhinja cyangwa mu gicundo nk’imwe ureba ku ishusho, uruhinja rwishimiye kwicunda, rushishikajwe n’imyenda, rushobora kureba uko ibintu bigenda iruhande rwe kandi ntabwo rushobora kugwa.

NI GUTE IBINTU BIKORA KU MUBIRI BIFASHA UBWONKO GUKORA NEZA? UMUNEZERO URYOHERA UMUBIRI N’UMUNEZERO UFASHA GUTUZA
Ubushakashatsi burerekana ubwoko bubiri bw’ibintu bishishikariza ubwonko gukora neza:

Umunezero uryohera umubiri:
Ururimi n’umunwa. Iyo umwana ari kwonka cyangwa aryamye mu biganza by’umuntu umwitaho, cyangwa iyo atuje mu myenda yagenwe guheka abana, cyangwa iyo yoroshwe umwenda ukozwe mu bwoya cyangwa mu ipamba ryinshi itera umunezero kurusha amashuka. Impinja n’ibitambambuga bifuza ikinezeza uruhu rwabo bagerageza kwegera cyane abantu bakuru babitaho.

Umunezero ufasha gutuza:
(Umunezero uterwa n’umunyenga, gutangira no guhagarika umuvuduko, guhindukira). Urugero, iyo umuntu wita ku mwana ari gutembereza umwana, iyo umwana ari kumva umunyenga ajyanwa hirya no hino, iyo umuntu umwitaho amutereye hejuru akongera kumusama ashaka kumushimisha, umwana araseka. Abana bato bagerageza kuzenguruka hanyuma bakagira iserere, n’abandi bishimira ibyicundo, kuzenguruka baba bashaka umunezero ubafasha gutuza.

Ingero z’ubushakashatsi ku bana bavutse mbere y’amezi cyenda n’abndi bavutse badafite ibiro bihagije:

    • Mu cyuma gishyirwamo abana bavutse mbere y’amezi cyenda n’abandi bavutse badafite ibiro bihagije nta bwinyagambure nta n’umunezero uryohera umubiri w’uruhinja. Iyo abana bashyizwe mu ruhu rw’intama aho koroswa n’amashuka yoroshye, biyongeraho amagarama 15 buri munsi kubera umunezero bakura mu ruhu rw’intama. Ibyo bituma ubwonko bukora neza bigafasha ibyageze mu gifu cy’uruhinja gutungana neza.
    • Iyo ufashe iminota ibiri buri saha ugakoza imitwe y’intoki zawe buhoro ku mutwe w’umwana uri mu cyuma ukagera ku gice cy’inyuma cy’umutwe w’uruhinja rwashyizwe mu cyuma cyagenewe impinja zavutse mbere y’amezi cyenda n’abandi bavutse badafite ibiro bihagije, urwo ruhinja rubasha kwiyongera 20% y’ubusharire (acide gastrique/gastric acid) bwo mu gifu bufasha kongerera umwana ubushake bwo kwonka bityo bikamwongerera ibiro.
    • Mu bihugu udasangamo ubuvuzi bukwiye n’ibyuma byagenewe impinja zavutse mbere y’amezi cyenda n’abandi bavutse badafite ibiro bihagije, aba bana bafite amahirwe menshi yo kubaho iyo “Uburyo bwa Kangaroo” bukoreshejwe.-uruhinja ruhekwa n’umuntu urwitaho umunsi wose. Nyuma y’iki kiganiro, ushobora kumenya birushijeho ibyerekeranye n’ubu buryo:

Ubundi bushakashatsi bugaragaza ko impinduka zibera mu mubiri zerekeranye n’umuvuduko w’amaraso, uburyo bwo guhumeka, kwifuza kwonka, gutunganya ibyo mu gifu, ibitotsi, gukanura, kurebana mu maso no kwitegereza… ziratuza iyo umuntu umwitaho amukozeho cyangwa amuha umunyenga umugusha neza.

Ni wongera kwitegerereza uyu mubyeyi, uraza kureba inshuro akora ku ruhinja anaruha umunyenga urugusha neza. Ushobora na none kureba uburyo bifasha uruhinja kugaragaza ibyishimo n’umunezero rufite.

KURESHYA IMPINJA ZIFITE INTEGE NKE N’ABANA BATO BATAGARAGAZA UMUNEZERO UHAGIJE

Impinja n’abana bato batagaragaza umunezero uhagije ndetse n’impinja zavutse mbere y’ amezi cyenda banezerwa vuba kurusha abandi. Kubera iyi mpamvu, bagerageza kwigizayo cyangwa kutakira icyabanezeza. Uko uruhinja n’ umwana arushaho kureshywa ni nako ugomba kurushaho gukora ibi bikurikira:

  • Mugushe neza buhoro cyane (urugero, reka uruhinja ruruhukire mu maboko yawe ntunyeganyege cyane kandi ntuvuge n’ ijwi riranguruye cyane. Cyangwa mucunde hirya no hino buhoro buhoro amasegonda make, urebe uko abyakira wongere nyuma y’ iminota mike).
  • Tangira umugushe neza kenshi gashoboka igihe gito cyane, komeza gutyo wongere igihe (urugero ni ukumucunda hirya no hino buhoro buhoro wongere nyuma y’ iminota mike, uko iminsi igenda urusheho kongera iminota unamukoreho kenshi gashoboka).
  • Itondere ibimenyetso bigaragaza ko ukwiye kurekeraho kumugusha neza ntukabye. Uruhinja rushobora gushaka kwinanura, kwiyaka cyangwa gutangira kurira. Nyuma yo kugubwa neza, uruhinja rukeneye kuruhuka igihe gito. Ni byiza kumenya aho umunezero w’ uruhinja ugarukira, igihe byiyongera n’ igihe bigabanuka ndetse n’ igihe bimara. Ibi biterwa n’ umwana, abana bose ntibanezerwa kimwe.

 

Impinja zigirwaho ingaruka z’abagore banywa inzoga igihe batwite (Foetal Alcohol Effects (FAE) banezerwa vuba kurusha abandi. Abagaragarwaho ibimenyetso bya Foetal Alcohol Syndrome (FAS) barushijeho. Ibyumba byabo ntibyagombye kugira urumuri rwinshi, abantu bagomba kubyinjiramo buhoro, bakavuga buhoro, bakicara batuje bakikiye kenshi uruhinja ku bibero byabo.
Ushobora gusoma byinshi byerekeranye no kureshya, kunezeza no gushimisha abana kuri: www.nofas.org/living/strategy.aspx Ibibazo impinja zavutse ku bagore banywa inzoga igihe batwite, bishobora kugaragara ubuzima bwose.

Ubusinzi n’ ibiyobyabwenge: bimwe mu bimenyetso bigaragara ku mpinja zavutse ku babyeyi banyoye ibiyobyabwenge ni ubukubaganyi bukabije, imirire mibi, umutima utera vuba, kudatuza ngo agume hamwe no kudasinzira neza. Ibindi bimenyetso bigaragara ni ibiro bike uruhinja ruvukana, ubuzima butari bwiza muri rusange harimo kudahumeka neza, umutima udatera uko bikwiye no kudatuza. Umuzenguruko w’ umutwe wabo ntabwo ufite ibipimo byemewe. Nyamara, ibi bimenyetso biterwa kenshi n’ ubuzima bubi byugarije umubyeyi ariko uruhinja ruramutse rufashijwe n’ umuntu ubishoboye, ibibazo byinshi muri ibi byavuze bishobora gukemuka. Kujyana uwo mwana mu kigo kirera abana cyangwa mu muryango wakira abana akimara kuvuka ni ingenzi.

Ubuvuzi burafasha mu kureshya, kunezeza no gushimisha impinja zivuka zirwaye igicuri. Impinja zirwaye igicuri zishobora kubiterwa no kureshywa, kunezezwa no gushimishwa mu buryo bwihuse kandi burengeje urugero.

IBIGANIRO MU MATSINDA
Iminota 10

  • Kuki ari ingenzi ku umuntu wita ku mwana kumuheka akamwiyegereza cyane ku mubiri we?
  • Mu muco wanyu, ni iki mwifashisha mu kureshya, kunezeza no gushimisha uruhinja iyo nyina ahugiye mu mirimo myinshi?
  • Kuki umwana atagomba kuryama igihe kirekire ku manywa ahubwo akagenerwa amasaha akwiriye?
  • Ni ubuhe buryo bukwiye umuntu yakoresha mu kureshya, kunezeza no gushimisha uruhinja byamugirira akamaro bigafasha ubwonko bwe gukora neza?
  • Ni iki ugomba kwitwararika iyo uri kureshya, kunezeza no gushimisha uruhinja?