Ikiganiro cya 5 kuri 15 biteganyijwe

Urupapuro rwa 4/5: Ingingo y’ ikiganiro B: Guteganya uburyo bukwiye bwo kureshya, kunezeza no gushimisha impinja n’ibitambambuga no kububakamo icyizere n’ umutekano.

Ingingo y’ ikiganiro B: Guteganya uburyo bukwiye bwo kureshya, kunezeza no gushimisha impinja n’ibitambambuga no kububakamo icyizere n’ umutekano.

Nari mfite umwana wakundaga gutigisa umutwe no kurigata uruhande rw’ inyuma rw’ ukuboko kwe. Nagize ngo yari arwaye mu mutwe kuko nigeze kubona abana nk’ abo. Nakunze gukoresha kenshi uburyo twigishijwe muri iki kiganiro. Ubu, uwo mwana aricara kandi ntabwo akirigata ukuboko kwe kandi ntagitigisa umutwe we. Ariko, rimwe na rimwe akunze kurya intoki no guca inzara ze n’amenyo. Ariko ndizera ko n’ iki kibazo kizakemuka.”

Ubuhamya bwatanzwe n’urera umwana

Ababyeyi bakiriye abana mu miryango yabo ntibakunze kwiyumvisha ko abana batagize amahirwe yo kureshywa, kunezezwa no gushimishwa babikenera.
Ibi bitumye tugaragaza ibintu bibiri by’ ingenzi:

  1. Ni ubuhe buryo bukwiye wakoresha mu kureshya, kunezeza no gushimisha uruhinja cyane cyane ku manywa?
  2. Ni gute wakoresha “ibikoresho by’ ababyeyi” mu kureshya, kunezeza no gushimisha impinja cyane cyane iyo udafite umwanya wo kuba uri kumwe nawe?

Mu gice gisigaye cy’ iki kiganiro, urahabwa ibitekerezo ku bintu ushobora gushyira mu bikorwa n’ ibindi wakwifashisha mu mirimo yawe.
Birashoboka ko ukeneye kubikora kenshi kugeza ubwo uzabimenyera. Iyo ugize ibyo uhindura, ubuzima bwa buri munsi bushobora kukugora gushyira ibintu ku murongo.

INAMA ZISHOBORA KUGUFASHA GUSHYIRAHO UBURYO BWIZA BWO KURESHYA, KUNEZEZA NO GUSHIMISHA IMPINJA
  • Ni gute dushobora kumenyereza abantu kujya bahobera abana, kubakubita gahoro cyane ku rutugu tubagaragariza ubucuti dufitanye, kubaha umunyenga hirya no hino, gufatana ibiganza iyo turi gutembera no kugira umuco ushimangira kuba hafi yabo?
  • Ni gute wamenyereza abantu kujya baheka abana kenshi cyangwa kubicaza ku bibero byabo? Ni ibihe bikoresho (nk’ imyenda yo guhekamo umwana porte-bebe, udufuka tworoheje) bikoreheye kubonera umuntu wita ku mwana?
GUTEGANYA UBURYO UBURIRI BWATEGURWA NEZA CYANGWA KUBUSIMBUZA INGOBYI CYANGWA SE AGATANDA K’IMPINJA
  • Hari uburyo butandukanye bwo gutegura neza uburiri: ushobora kwifashisha ikigoma cyangwa isume kuko bishimisha umubiri (ariko wirinde ko uburiri bushyuha cyane). Ushobora no kudoda ingobyi yicunga ukayihambira ku nkengero z’igitanda ku buryo ibasha kwicunga hejuru gato ya matora. Ushobora no gukuraho igitanda ugategura ingobyi yicungira hejuru ya matora wateretse hasi. Ushobora no gutegura uburiri ku buryo mu gihe akangutse, umwana abasha kubona ibibera iruhande rwe. Ku bana bato, ushobora gushyira urwicunge hejuru ya matera mu cyumba cyangwa se mu busitani maze ugategura gahunda za buri munsi aho abana bakwitoreza bakina basimbuka. Si ngombwa ko ibi byakorerwa mu cyumba cyihariye. Abana ntibashimishwa no gukinira mu cyumba. Ni byiza gushyira ingobyi hafi y’aho umuntu ufasha umuryango wakiriye umwana akunze kuba ari. Ni gute wategurira abana ibikinisho birimo imyicungo, imyicungo izunguruka, n’ibindi bikinisho bituma abana bicunga?
  • Ni utuhe udukinisho tubereye ijsho wamanikahejuru y’agatanda k’umwana (urugero, udukinisho tuzenguruka), cyangwa ikindi cyatuma umwana yarangarira iyo akangutse?
  • Ese ushobora gusiga amarangi agaragara neza kandi y’amabara atandukanye cyangwa ukamanika udukinisho n’amafoto?
  • Ese ushobora gukoresha indirimbo wihimbiye? Kuririmbira abana no kuririmbana nabo bituma biga kuvuga. Ibihozo biruhura ubwonko bw’umwana. Mu gihe uririmbira umwana, ushobora kwifashisha ibikoresho bitandukanye nk’ibiyiko, indobo, n’ibindi.
RADIYO NA TELEVIZIYO
Muri rusange, amajwi ya Radiyo na Televiziyo ntibituma umwana aterimbere mu mitekerereze. Kandi ubushakashatsi bwerekana ko iyo ababyeyi cyangwa abarera abana baririmbiye abana, imitekereze y’abana ikora neza. Ubwo rero baririmbire kandi ubavugishe ubareba igihe cyose. Ibyo bizabafasha kwiga neza ururimi. Tekereza indirimmbo wigishijwe n’abandi cyangwa wigishijwe na nyogokuru cyangwa sogokuru – hanyuma uziririmbe!