Ikiganiro cya 5 kuri 15 biteganyijwe

Urupapuro rwa 1/5: uburyo umuntu ufasha umwana akoresha n’uburyo ubwonko bw’impinja n’ibitambambuga bukura

Uburyo umuntu ufasha umwana akoresha n’uburyo ubwonko bw’impinja n’ibitambambuga bukura.

Ubumenyi n’ubushobozi bukenewe:

  • Gusobanura ibyavumbuwe byerekeranye n’akamaro ko gushyikirana n’umwana akiri muto cyane ndetse no kumureshya.
  • Gutegura uburyo kureshya umwana bikorwa buri munsi. Uburyo ibi bifasha ubwonko bw’impinja n’ibitambambuga gukura- cyane cyane abana bari hagati y’amezi 0 kugeza 24.

 

Insanganyamatsiko y’ikiganiro:
Muri iki kiganiro, murasobanukirwa akamaro ko gushyikirana n’umwana ukiri muto cyane, inyungu yo kureshya umwana n’uburyo bifasha ubwonko bwe gukora no gukura neza. Muratanga ibitekerezo ku bikorwa n’imyitozo ya buri munsi ifasha ubwonko gukora neza. Muratanga ibitekerezo ku byerekeranye no kureshya impinja.

 

Intego y’ikiganiro:
Intego y’ikiganiro ni ugusobanukirwa akamaro ko kureshya umwana n’uburyo bifasha ubwonko gukora neza. Ubwonko bw’uruhinja rwavutse rukora gake kandi mu buryo buhindagurika cyane. Kureshya umwana nibyo gusa bishobora gufasha ubwonko gukora neza no gukura. Impinja n’abana bato baramutse babuze ikibashishikaza ntibagire n’ikintu bakora byabagiraho ingaruka mbi ku mikurire yabo, kubaho kwabo, kwifuza icyo kurya no kunywa, gutunganya ibyo bariye cyangwa banyoye, ibitotsi, abasirikare bo mu mubiri bafasha kurwanya indwara zitandukanye, gukangurirwa kwifuza umuntu mukuru bibonamo wababonera umutekano n’imibereho bakeneye. Ubu bumenyi bwabafasha kumenya icyo gukora buri munsi. Muraza kuganira no gutegura uburyo ibi bikorwa bishobora kubona umwanya wihariye mu bikorwa bya buri munsi mu muryango wakiriye umwana.