Ikiganiro cya 7/15

Urupapuro 2/5 Kwerekana ingingo y’ikiganiro: Abana bifata bate iyo babuze uwo bakunda

Kwerekana ingingo y’ikiganiro: Abana bifata bate iyo babuze uwo bakunda

Abana bagaragaza akababaro kabo ku buryo butandukanye iyo bahuye n’ikibazo cyo gutandukana n’ababyeyi, bitewe n’imyaka yabo. Bagira uburyo butandukanye bwo guhangana n’akababaro bafite. Abantu bakunze kuvuga ko “igihe aricyo kivura ibibazo” ariko ibi biba ku bana bari bakiri bato cyane mu gihe batandukanaga n’umubyeyi cyangwa undi wese bakundaga. Kubura umuntu ntibisobanuye urupfu rw’umubyeyi gusa, binasobanuye gutandukana. Umubyeyi ashobora kuba ariho ariko atabasha kubana n’umwana kubera kurwara mu mutwe cyangwa kuba nawe ubwe atarigeze yitabwaho akiri umwana. Ubukana bw’ikibazo cyo gutandukana bushobora kugabanuka cyangwa kwiyongera bitewe n’uburyo umuntu mukuru ufasha umwana yita kumwana.
IGIHE CYO KWIGARAGAMBYA – IGERAGEZA RYO GUCECEKA NO KUTANYEGANYEGA MU MASO
Ubusanzwe iyo umwana atandukanye n’umubyeyi cyangwa ntibamwiteho, ararira, akagaragaza ko atishimye, akanga kwiyegerezaabamwitaho. Ibi ni ibisanzwe kubera ko umwana aba abuze umutekano bitewe n’uko atandukanye n’umubyeyi we kugira ngo atongera kubura uwo mubyeyi. Ibi byagaragajwe n’igerageza ryakozwe na Dr. Ed Tronick yise “Still Face Experiment” (guceceka no kutanyeganyega mu maso). Umubyeyi arabanza agakina n’umwana, agasubiza ibyo umwana amubajije, ubundi bakamusaba guceceka no kutanyeganyega mu maso. Umwana ahita atangira gushaka ko umubyeyi amwitaho, yabona byanze akababara agaturika akarira. Ibi bigaragaza uburyo umwana agira umutima uhagaze iyo atagize umwitaho.
UKO ABANA BARI HAGATI Y’AMEZI 0 NA 24 BIFATA IYO BATANDUKANYE N’UWO BAKUNDA: KWIHUGIRAHO CYANGWA KUGIRA INKEKE ZITEWE NO GUTANDUKANA
Kutagira uwo wisanzuraho:
Iyo umwana atabonye undi yisanzuraho nyuma yo gutandukana cyangwa umuntu mukuru ufasha umwana ntamwiteho mu gihe arize, umwana ageraho agaceceka akiguhugiraho. Ibi ni ikimenyetso cy’ibintu bitameze neza: umwana nta muntu aba afitiye icyizere kandi aba akiri mu bihe by’akababaro. Iyo ugerageje kumwitaho usanga ntacyo bimubwiye. Bishobora gutuma umwana agira kwiheba no kwigunga bigatuma adakura neza. Ibi bikunze kugaragara ku bana bahinduranyije abantu babarera cyangwa abana batigeze bagira amahirwe yo kugira ubusabana, cyane cyane abakurira mu bigo birera abana b’imfubyi cyangwa abakurira mu bitaro.

Kutihanganira gutandukana:
Iyo gutandukana bibaye mu buryo butunguranye kandi bubabaje, urugero umwana atwawe n’ubuyobozi cyangwa polisi mu gihe ababyeyi be barira cyangwa barwana, umwana agira ikintu cyo guhangayika no kutihanganira gutandukana. Ibyo bishobora guterwa n’uko umwana yagize akababaro kenshi kubera ibibazo yahuye na byo. Ni yo mpamvu buri gihe uvuye mu cyumba cyanga ugapfa guhindukira, abo bana bagira icyoba bagahora bifuza kumenya ko utagiye. Abana bahuye n’iki kibazo bahora bihambiriye ku muntu mukuru, bakabura ibitotsi kandi bakaba bashaka ko ubahumuriza umwanya muremure nubwo waba usohotse akanya gato. Ibi bikunze kugaragara mu bihe bya mbere iyo umwana akigera aho arererwa.

IBYO GUTEKEREZAHO NO KUGANIRAHO
  • Nyuma yo kwakira umwana mu muryango wawe, ese hari ibimenyetso byo kwigunga cyangwa kutihanganira gutandukana agaragaza?
  • Ese ibyo bimentyetso byamaze igihe kingana gite (ese byararangiye cyangwa byaragabanutse ubu)?
  • Ese nta kibazo byaguteye mu mibanire yawe n’uwo mwana?
  • Ese wumvise bikubabaje cyane ubwo umwana yagaragaza ko atagushaka?
  • Ese kuba umwana yari afite ubwoba bwo gutandukana ntibyatumaga nawe utinya kumusiga niyo haba ari umunota umwe?
  • Igihe cyose umwana atagusubizaga, akakwihambiraho kenshi akanakugaragariza ko afite ubwoba iyo ugiye kuva mu cyumba wabyakiriye gute?