Ikiganiro cya 7/15

Urupapuro 3/5 Ingingo A: Imyaka hagati ya 0-3

Ingingo A: Imyaka hagati ya 0-3

GUFASHA ABANA N’IBITAMBAMBUGA GUHANGANA N’INGARUKA ZO GUTANDUKANA

Intego y’inshingano zawe si “ugutuma umwana ahora yishimye”. Ni ubasha gufasha umwana kwakira ingaruka zo gutandukana, uzaba umufashije gutekana. Si byiza ko umwana yakwihugiraho, ariko kuba yagira isoni n’ibisanzwe, icyo ugomba kwibandaho ni uburyo abyifatamo. Si byiza iyo umwana avugije induru kubera ko usohotse, ariko iyo arize bisanzwe cyangwa akagaragaza ko abababaye, ni ibintu bisanzwe.

Dore bimwe mu bitekerezo ushobora kwifashisha. Byose biterwa n’umubano wihariye hagati y’umubyeyi wakiriye umwana n’umwana. Ntukagerageze kuba intungane. Gerageza kumva umwana, ushakishe uburyo bwawe bwite bwo kumufasha, hanyuma ujye wandika ibyo wagezeho buri munsi wibanda ku buryo umwana akwisanzuraho.

IBYO USHOBORA GUKORA
  • Kora imyitozo ku bintu bitanu bijyanye no gufasha abana kwiyubakamo icyizere n’umutekano bituma bahangana n’ibibazo bahuye nabyo mu buzima (reba ikiganiro cya 6, Kwerekana ingingo y’ikiganiro B: Uburyo abantu bakuru bita ku bana babafasha kwiyubakamo icyizere n’umutekano bituma bahangana n’ibibazo bahuye nabyo mu buzima. Kurera umwana uhora yigunze, uhora akwihambiriyeho ntibyoroshye, nawe bikugiraho ingaruka zitari nziza. Ni ngombwa kubiganiraho kenshi (n’umugabo wawe, n’inshuti zawe) ubabwira uko wumva umeze, kugira ngo ugumane ibyishimo byawe nubwo umwana yaba akugora.
  • Egera umwana umukoreho – gukora ku mwana nko mugihe umusiga cyangwa umuhetse ku mugongo bituma umwana akwiyumvamo. Bishobora gufata igihe, niyo mpamvu ugomba kubiha umwanya uhagije kugira ngo umwana abashe kukwisanzuraho mu gihe umuhobera, umusoma, umufata ku bibero cyangwa umuguyaguya (ifashishe ikiganiro cya 5).
  • Ntukagire amarangamutima akabije mu gihe wita ku mwana. Ongera urebe urugero rwo guceceka no gutanyeganyega mu maso. Reba uburyo umubyeyi akoresha ijwi rye n’amarenga kugira ngo abashe gusabana n’umwana.
  • Umwana agomba kumenya ko buri gihe ubaahari kugira ngo abashe kumva ko afite umutekano kandi ni byiza ko uhaba igihe kirekire kirenze icy’undi mwana usanzwe.
  • Mukinishe umukino wo kwihisha inshuro nyinshi. Ibi bituma umwana umwana yumva ko kuba udahari byaba ari nk’umukino ushimishije. Ibi kandi bituma umwana agushyira mu bitekerezo bye nk’umuntu uba uhari, bigatuma bitaba ngombwa kuri we ko wahora uhari buri gihe. Ushobora no guhisha ibikoresho maze ukabwira umwana kubishaka – ibi bituma umwana yumva ko abantu n’ibintu biba bihari n’ubwo yaba atabireba.
  • Niba umwana amaze kuba mukuru, kora aka gakino: aho kumusiga mu cyumba cye mu gihe cyo kuryama, uramubwira akakwirukana mu cyumba cye hanyuma akagukamagara mu gihe agize ubwoba. Ibi bituma agira uruhare rwe bwite mu gihe mutandukanye, kurusha ko byamugwirira agasanga asigaye wenyine. Ufata akanya ukamushimira kubera ubwo butwari, hanyuma akongera akakwirukana umwanya munini kurushaho. Ushobora guhambira akagozi ku mwenda wambaye kugira ngo umwana agakurure ugaruke mu cyumba. Ni umukino ushimishije cyane! 

Ni umara kwandika uburyo uzakoresha, byandike wibanda ku buryo bushimisha umwana kurusha ubundi. Koresha telefoni yawe ufate videwo y’ibyo ukora maze ukoreshe ayo mashuho ureba ibishimisha umwana. Ni byiza gufata amashusho wegereye umwana kugira ngo ubashe kumureba neza mu maso, umenye ibyo yishimiye.

Iyi ni vedewo yerekana umubyeyi ufitiye impuhwe. Itegereze uburyo umubyeyi avugana ijwi ry’impuhwe yereka umwana urugwiro kandi amufasha kumva atekanye. Nibyiza ko umubyeyi abasha guza amazo n’umwna. Ibi bifasha umwana kugira ibyiyumviro byiza kandi yumva anahuje urugwiro n’umubyeyi.

NI IKI TWAKWITEGA IYO TWAKIRIYE UMWANA UTARAGIRA IMYAKA 3?

Abana bashyizwe mu miryango bataragira imyaka 3 bakunze kumenyera vuba. Akenshi abo bana bakunze kwibona mu umubyeyi umwe cyangwa ababyeyi bombi nk’aho ari ababyeyi be. Akenshi, abo bana bakunze kwibagirwa ababyeyi bababyaye maze bagasabana n’umuntu wa mbere ugiye kumurera. Bakunze no kwigana imyifatire y’ababyeyi babakiriye kurusha uko bikunze kugaragara ku bana batandukanye n’ababyeyi babo bafite imyaka yisumbuyeho. Ni ngombwa kuzirikana ko bifata igihe kinini kugira ngo umwana yibagirwe ababyeyi bamubyaye mbere yo gutangira gukunda umubyeyi wamwakiriye.