Ikiganiro cya 8/15

Urupapuro 2/3 Kwerekana ingingo y’ikiganiro: Gutekereza ku buryo bwo guteza imbere umwuga

Kwerekana ingingo y’ikiganiro: Gutekereza ku buryo bwo guteza imbere umwuga

Uburyo bwiza bwo gukora isuzuma ni ukuganira no kwibukiranya mu matsinda ibibazo byagaragaye munsi. (Ushobora kwiyibutsa uhereye aho amahugurwa yatangiriye n’aho washubirije inyandiko kubibazo wabajijwe). Umufashamyumvire ashobora ku kubaza ibibazo no kwandika ibisubizo umuhaye. Igisubizo ku mwana umwe ku wundi.

Mushobora gutekereza hamwe ku bibazo bikurikira:

IMIKURIRE Y’UMWANA

  1. Ese ubona umwana atekanye mu muryango wawe?
  2. Ese ubona umwana ashakashaka kandi yiga, cyangwa usanga ahangayitse, yifuza guhorana n’umuntu mukuru
  3. Ese umwana arakura neza nk’uko ubitekereza?
  4. Ni iki wabonye gishimishije mu mikurire y’umwana?
  5. Ni iki kigora umwana mu mibanire ye n’abandi?
  6. Ese imibanire yawe n’umuryango umwana akomokamo imeze ite ?
  7. Eses hari uburyo wabonye bwo gushyikirana n’ababyeyi b’umwana ?
  8. Ese umwana mubanye mute ? Ukurikije imyifatire yawe, usanga ari iki kigenda neza cyangwa kitagenda neza ?

IMIBANIRE YAWE N’ABAYOBOZI NDETSE N’ABABIGIZE UMWUGA

  1. Ni gute imikoranire yawe n’umusosiyali yagenze?
  2. Ese imibanire yawe n’ugukurikirana mu kazi cyangwa ushinzwe umuryango wakiriye umwana yari imeze ite?
  3. Ni iki cyagushimishije kurusha ibindi?
  4. Ni iyihe mfashanyo wifuza, ushingiye kuri iyo mikoranire, ni iki wumva ukeneye kurusha ibindi kugira ngo ubashe kwita ku mwana?

UBUZIMA BWAWE BWO MU RUGO

  1. Ese kwakira umwana mu muryango hari ingaruka byakugizeho?
  2. Ese imibanire yo murugo yagenze neza kurushaho, cyangwa yasubiye inyuma?
  3. Ese haba hari ibibazo wagiranye n’abana bawe kubera kwakira undi mwana?
  4. Ese hari icyo abana bawe babashije kwiga? Ese usanga byaratumye babasha kumva ibibazo by’abandi, cyangwa usanga byarababereye umutwaro?
  5. Ese inshuti zawe, abavandimwe cyangwa abaturanyi bashyigikiye kuba warakiriye umwana mu muryango?
  6. Ese ababyeyi b’umwana bemeye ko umwana abana nawe?
  7. Ese umwana amaze kwakira kuba ari umwana urererwa mu wundi muryango?
  8. Ese muri ibi bibazo, usanga ari ibihe byakemutse, usanga ari ibihe bigikeneye ko ubikemura?

UBURYO UFASHA UMWANA KWIYUBAKAMO ICYIZERE N’UMUTEKANO BIMUFASHA GUHANGANA N’IBIBAZO BAHUYE NABYO

  1. Ese imyitwarire yawe mu buryo usibiza umwana ihora ari imwe kandi isobanutse?
  2. Ese ugerageza korohera umwana?
  3. Ese wabashije gukora ku buryo uba hafi y’umwana igihe yabaga agukeneye?
  4. Ese wumwa ibibazo umwana afite bitabaye ngombwa kurakara nkawe?
  5. Ese uganiriza umwana ku buryo yiyumva, atekereza cyangwa abona abandi bana?
  6. Ni iki wize mu gushyira mu bikorwa uburezi buhumuriza abana?
  7. Ese ni iyihe muri iyi myifatire yakugoye kurusha indi mu kurera uyu mwana wakiriwe mu muryango?

URUHARE RWAWE KU UBURYO UMWANA ASABANA N’ABANDI BANA

  1. Ese ubona umwana abanye ate n’abandi bana?
  2. Ese umwana yabonye inshuti? Hari uruhare wabigizemo?
  3. Ni izihe mbogamizi umwana agira mu gushaka inshuti no gusabana nazo?
  4. Ese ubanye neza n’abandi bafasha umuryango wakiriye umwana (abarimu, abarera umwana ku manywa)?
  5. Ni iki usanga warakoze neza, ni iki usanga ukeneye kunonosora?