Ikiganiro cya 8/15

Urupapuro 1/3 Ugeze he mu bikorwa byawe? Kwisuzuma no kunoza ingamba

Ugeze he mu bikorwa byawe? Kwisuzuma no kunoza ingamba

Ubumenyi n’ubushobozi bikenewe:

  • Tekereza ku myigire yawe
  • Ukoresheje ubunararibonye ufite nk’urera umwana.

 

Insanganyamatsiko y’ikiganiro:
Muri iki kiganiro turibanda kubyagezweho mu kazi kawe twifashishije ibiganiro twanyuzemo. Mbere yo gukomeza, urakora insanganyamatsiko y’akazi kawe n’ibyo wanyuzemo.

Intego y’ikiganiro
Intego y’ikiganiro n’ukwibukiranya n’umufashamyumvire wawe n’abandi babyeyi barera abana ku byo wize kandi wungutse mu kazi kawe, n’uburyo warushaho gukora neza ufatanyije nabo.

 

“Iki kiganiro cyadufashije gusuzuma imikurire ya burimwana, kugenzura, kwemera kwisuzuma no gushyigikira imibanire n’abandi, n’uburyo twakomeza akazi kacu. Twungutse ibitekerezo bishya no kugira ibyo twahindura mu buryo dukorana”. 

Ubuhamya bwatanzwe n’urera umwana