Ikiganiro cya 9/15

Urupapuro 10/10 Gahunda y’ibikorwa: Ibyo ugomba gukora mbere yo gutangira ikiganiro gikurikira

Gahunda y’ibikorwa: Ibyo ugomba gukora mbere yo gutangira ikiganiro gikurikira

“Ababyeyi n’abarera abana bose bari bashishikaye gusangiza abandi uko babigenza bita kubana (…). Bashangije abandi urugero uko umwana utarigeze aseka yitaweho ubu akaba aseka nyuma y’aho umurera atangiye ku mufasha kumva atekanye mu gihe bari kumwe. Yasangije abandi uburyo bya musabye ku muba hafi no ku mukurikirana amwereka ko bari kumwe kubera iyo myifatire yo kwinangira”. 

Ubuhamya bwatanzwe n’umufatanayabikorwa

INGINGO ZIFASHISHWA MU MYUMVIRE
  • Ni iki gitera umwana kugira imyitwarire ituma yiyomeka ku bandi?
  • Ni gute umenya umwana ushaka umutekano yigira nyamwigendaho?
  • Ni gute wafasha umwana ushaka umutekano yigira nyamwigendaho ku buryo bwa kinyamwuga?
  • Ni gute umenya umwana ufite amarangamutima yivuguruzanya?
  • Ni gute wafasha umwana ufite amarangamutima yivuguruzanya ku buryo bwa kinyamwuga?
  • Ni gute wamenya umwana wajijiwe mu myitwarire ye?
  • Ni gute wafasha umwana wajijiwe mu myitwarire ye ku buryo bwa kinyamwuga?
  • Ni ayahe mahirwe wiyumvamo yo gufasha umwana kwiyubakamo icyizere n’umutekano?
IBYO USABWA GUKORA MBERE YO GUTANGIRA IKIGANIRO GIKURIKIRA
Ita kuri ibi:

  • Ni utuye dukoryo umwana akunze kwerekana? Cyane cyane mu mibanire ye yambere n’abamurera, cyangwa mu mibanire yose yatuma umwana yumva adatekanye, yumva nta cyo yavuga cyangwa afite ubwoba.
  • Tekereza ku mibereho ya buri munsi aho umwana yumva adatekanye. Teganya uburyo butekanye ugomba kugaragaza mu myifatire yawe:
  • Gira kwihangana, basha gukurikirana, werekane impuhwe no kumva ukomeye igihe umwana atakwitaye cyangwa avuga ko ariwowe nyirabayazana.
  • Uko wafasha umwana n’igihe akweretse ko atagukeneye? Ni gute wakwerekana ibyiyumviro byawe ku buryo bugararagara?
IMYITOZO
Erekana umwe mu bana urera ukunze kwerekana kimwe muri iyi myifatire:

  • Kwitandukanya n’abandi
  • Kwinangira
  • Kutagira icyo yitaho

Ibuke uko wifata iyo umwana agaragaje iyo myifatire yo kumva adatekanye. Iyo byakuyobeye? Ese n’igihe umwana yakwendereje, yaguhunze, asakuza asubira mubyo uvuze, atakwitayeho cyangwa ibindi?

Turagushimira kwitabira ibi bikorwa kandi tukwifurije amahirwe mu nshingano zawe zo kurera umwana mwakiriye mu muryango. Twongere duhure mu kiganiro kizakurikira!