Ikiganiro cya 9/15

Urupapuro 2/10 Videwo igaragaza uburyo umwana yitwara ahangana n’ibibazo yahuye nabyo mu buzima yateguwe na John Bowlby

Videwo igaragaza uburyo umwana yitwara ahangana n’ibibazo yahuye nabyo mu buzima yateguwe na John Bowlby

Abana bagira uburyo bwo kwitwara bahangana n’ibibazo bahuye nabyo mu buzima kuva bakiri bato. Ubwo buryo bugaragaza uko umwana yitwara ahangana n’ibibazo yahuye nabyo mu buzima bugaragara mu buryo 4: Uburyo bwiza burangwa no kwiyubakamo icyizere n’umutekano, n’uburyo bugaragaza kubura icyizere n’umutekano burangwamo kwigira nyamwigendaho, kugira amarangamutima avuguruzanya no kugira imyitwarire y’umwana utagira gahunda. Iyo videwo igaragaza uburyo abashakashatsi basuzuma uburyo umwana abanye n’abamurera, uburyo umwana ahangana iyo atandukanye n’umuntu umufasha, n’uburyo bigira ingaruka ku myitwarire agaragariza umuntu umurera. Urugero rwa mbere rugaragara muri iyi videwo rugaragaza uburyo umwana utekanye yifata iyo atandukanye n’umuntu umufasha. Urwa kabiri rugaragaza umwana uhunga ikibazo. Urwa gatatu rugaragaza umwana ufite amarangamutima avuguruzanya. Umwana wa kane ntabwo bamufashe amashusho kubera kubahiriza ibisabwa n’imirongongenderwaho yacu.

Iyi videwo igaragara kuri murandasi: johnbowlby.com no kuri YouTube