Ikiganiro cya 9/15

Urupapuro 3/10 Uburyo bugaragaza kubura icyizere n’umutekano umwana ahitamo mu guhangana n’ubuzima bitewe n’ibibazo yahuye nabyo mu buzima (nyamwigendaho, ufite amarangamutima avuguruzanya cyangwa wajijiwe) n’uburyo umurera abyifatamo

Uburyo bugaragaza kubura icyizere n’umutekano umwana ahitamo mu guhangana n’ubuzima bitewe n’ibibazo yahuye nabyo mu buzima (nyamwigendaho, ufite amarangamutima avuguruzanya cyangwa wajijiwe) n’uburyo umurera abyifatamo

Mwibuke ko mu kiganiro cya 6 twavuze k’uburyo abana bifata iyo barezwe mu buryo butekanye bakiri impinja:

 

  • Iyo abarera umwana bamufashije gutekana, umwana uri hagati y’imyaka 0-2 agaragaza akababaro iyo umusize, ariko by’igihe gito. Ahita akambakamba akikomereza udukino twe.
  • Abana bisumbuyeho baba babasha kuguma bonyine kandi bakagira ubwisanzure no gusabana, bagasaba ubufasha igihe babukenewe. Bagira inshuti nyinshi mu bandi bana no mu bakuru babarera.

Hari ibindi byiciro bitatu bigaragaza uburyo bugaragaza kubura icyizere n’umutekano umwana agaragariza abamwakiriye ubwa mbere. Mu gihe tuganira ku abana bahisemo uburyo bugaragaza kubura icyizere n’umutekano bwo guhangana n’ibibazo bahuye nabyo mu buzima, tekereza ku bana urera. Niturangiza kubisobanura, uratubwira uburyo abana bifata iyo ugiye, cyangwa se uko bifata iyo muri kumwe.