Ikiganiro cya 9/15

Urupapuro 4/10 Ingero eshatu z’imyitwarire y’abana bahisemo uburyo bugaragaza kubura icyizere n’umutekano mu guhangana n’ibibazo bahuye nabyo mu buzima.

Ingero eshatu z’imyitwarire y’abana bahisemo uburyo bugaragaza kubura icyizere n’umutekano mu guhangana n’ibibazo bahuye nabyo mu buzima.

Reka turebe ingero eshatu z’imyitwarire y’abana bahisemo uburyo bugaragaza kubura icyizere n’umutekano mu guhangana n’ibibazo bahuye nabyo mu buzima. Turaza kureba uburyo bwo kubisesengura no guhangana n’ingero zitanzwe hano:

Buri rugero rugaragaza uburyo abana bahangana n’ibibazo bahuye nabyo mu buzima bushobora gusobanurwa mu buryo butandukanye. Niyo mpamvu umwana wawe ashobora kugaragagaza ingero zitari nyinshi zijyanye n’ibyo twaganiriye.

Ababyeyi benshi bakiriye abana bavuga ko abana babagaraje urwango n’umujinya, nubwo bagerageje kububakamo icyizere n’umutekano. Ubu bushakashatsi bwa Bowlby bugaragaza imitekerereze y’umwana bushobora kubidufashamo. Mu mibanire ye n’abantu bakuru, umwana hari icyo aba yiteze ku bantu bakuru, ashingiye myitwarire ye. Niyo mpamvu ashobora kutanyurwa n’urukundo umugaragariza, bitewe n’ibyo yanyuzemo bitari byiza mu bihe byashize. Urugero ashobora kuba atarakunzwe uko yari abyiteze, ashobora kuba yarafashwe nabi, cyangwa ataragize umuntu umwitaho, n’ibindi.

Uru rugero rwerekana uwakiriye umwana wifuza kumufasha mu buryo butekanye, ariko agahura n’imbogamizi z’ibibazo umwana yagize, uwo mwana akaba aribyo ashingiraho mu mibanire n’abandi bantu. Bisaba igihe kirekire kugira ngo umwana ahindure imyifatire maze agarure icyizere. Nyamara, umuryango wamwakiriye ushobora kumufasha kubigeraho umugaragariza urukundo ku buryo burambye.