Ikiganiro cya 9/15

Urupapuro 5/10 Imyitwarire y’umwana utabashije kwiyubakamo icyizere n’umutekano wigira nyamwigendaho

Imyitwarire y’umwana utabashije kwiyubakamo icyizere n’umutekano wigira nyamwigendaho

Iyo uruhinja cyangwa umwana muto agize abamurera adakunze kubona, batagaragaza urukundo cyangwa bamukarihira, ahita yigira nyamwigendaho ntiyite ku bamurera cyangwa ku bandi bantu bakuru bose. Uwo mwana ahita aba uwo mu Kinyarwanda bakwita “umugabo”, cyangwa se ugasanga yarafashe umwanya w’umubyeyi, agasa nk’uwirera.

  • Iyo umurera agiye, umwana ntabwo agaragaza kubabara cyangwa kurira.
  • Ahora mudukinisho cyangwa mu turimo kandi iyo umurera atashye usanga ntacyo bimubwiye. Usanga adakeneye umwitaho.
  • Iyo amaze kuba mukuru cyangwa ari umwangavu, ntakenera umwitaho.
  • Bagerageza kutagaragaza amarangamutima, kandi ntibagaragaza icyo batekereza.
  • Bagerageza kwikemurira ibibazo bakiri bato cyane, bakiri mu myaka yo kubyiruka.
  • Ntibiborohera kwibuka cyangwa kuvuga ku byababayeho, urugero gutandukana cyangwa kubura umuntu.
  • Bakunda ubwigenge cyane kandi ntabwo baba bashaka kuvuga ku marangamutima yabo.
  • Bagaragara nk’abantu b’abarakare, bahora bahangayitse, batagaragaza ikibari kumutima, bahora bavuga ngo “ntacyo bimbwiye”, “nta mpamvu yo kwizera abantu bakuru”, n’ibindi. Bakunze kwitarura abandi.
  • Bakunze kuba bitaruye abandi kandi bababaye ariko ntibakunde kubiganiraho.

Abana bigira ba nyamwigendaho bahangana n’ikibazo cyo kubura ubitaho bagerageza kudashaka uwabitaho ahubwo bagahugira mu bintu (agapupe cyangwa udukino) aho gushaka umuntu utuma bumva batekanye. Mu byukuri, aba bana ba nyamwigendaho baba bakeneye urukundo ariko bakora uko bashoboye ntibabigaragaze kubera ko abantu babanye ubwa mbere bataboroheye cyangwa se babagaragarize urukundo. Niyo mpamvu bakunze kugaragara nk’aho batagira amarangamutima bityo bakibagirana kubera ko ubusanzwe nta muntu babwira ngo abafashe.

UBUFASHA BUKWIYE ABANA BATABASHIJE KWIYUBAKAMO ICYIZERE N’UMUTEKANO BIGIRA BA NYAMWIGENDAHO
Dore uburyo wakoresha wita ku bana banga kwitabwaho bitwara nka ba nyamwigendaho. Bimwe mu buryo bwo kubafasha kwiyubakamo icyizere n’umutekano bishobora kugira akamaro:

 

  • Ita ku mwana buri gihe ubona ko akeneye kwitabwaho, nubwo wabona ko umwana atabikeneye, wowe kora ku buryo umwitaho.
  • Ereka umwana ko buri gihe agukeneye akubona kandi ko ufite umwanya uhagije wo kumuganiriza.
  • Garagaza amarangamutima yawe kandi usobanure mu magambo yawe uko ubona umwana ameze. Urugero “Niko sha, ndabona waguye hasi – ugombe kuba wababaye – ngwino hano tube twicaranye”.
  • Bwira umwana witonze ariko ushimangira ibyo uvuga – umwana aragukeneye ariko atinya kubikubwira.
  • Ganiriza umwana ariko ubicishije iruhande, abana ba nyamwigendaho ntibakunda kuvuga ku marangamutima ariko ushobora kwifashisha ibintu. Urugero ushobora kwifashisha agapupe k’umwana cyangwa igishushanyo maze ukabwira umwana “uko agapupe kumva kameze”, cyangwa icyo igishushanyo gitekereza cyangwa kivuga. Ibyo bishobora gutuma umwana avuga ibimurimo biciye muri icyo kintu mwifashishije muganira.
IBITEKEREZO
  • Ese hari umwana urera ufite iyi myifatire?
  • Ese ubyifatamo ute iyo bagaragaje ko nta muntu bakeneye, nta kwitabwaho bakeneye ?
  • Ese hari umuntu wibuka mu muryango wawe wari ufite iyi myifatire ?
  • Ni ibihe bikugora mu mirerere y’umwana ugaragaza kuba nyamwigendaho ?