Ikiganiro cya 9/15

Urupapuro 8/10 Imbonerahamwe y’ibiranga ubufasha buboneye mu muryango n’imyitwarire abana bagaragaza mu guhangana n’ibibazo bahuye nabyo mu buzima

Imbonerahamwe y’ibiranga ubufasha buboneye mu muryango n’imyitwarire abana bagaragaza mu guhangana n’ibibazo bahuye nabyo mu buzima

Abana barerwa bakunze guhura n’imbogamizi yo kumva batisanzuye. Ni abana babuze uko bahura n’ababyeyi babo bwite, kuba bitabwaho n’abantu batandukanye, no guhinduranya ababarera mu munsi. Bakunze guhura n’ibibazo by’imirire mibi cyangwa kutitabwaho mbere yo kujya mu miryango ibarera bafitanye isano cyangwa badafitanye isano (Niba wifuza kunonosora ibyo tumaze kuganiraho, soma igitabo gikurikira cyasemuwe mu ndimi nyinshi www.attachment-disorder.net).

Ese wa bigenza ute mu migenzereze yawe yo kurera abana, na none n’uwuhe musaruro waba witeze?
Ibi bishobora guterwa n’imyaka umwana agezemo mu gihe ahawe abamurera. Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umwana ahawe abamurera atarageza mu mezi 20, ahita yiyumva mu wamwakiriye, mu gihe uyu wamwakiriye ahora ari hafi y’umwana akenshi ubwo aba akangutse. Ibi bisobanuye ko, niba ufasha abana kwiyubakamo icyizere n’umutekano umwana ashobora guhangana neza n’ibibazo yahuye nabyo mu buzima.

Naho iyo wakiriye abana bisumbuyeho, ntibiba byoroshye kugira icyo uhindura ku myifatire yabo, niyo mpamvu ugomba kwihangana, ukumva ko baba bakeneye ubufasha kugira ngo bakure neza. (Niba wifuza kumenya ibirenzeho, reba ibyanditswe na Mary Dozier wo muri Kaminuza ya Delaware: www.psych.udel.edu/people/detail/mary_dozier).