Select Page

Ikiganiro 12/15

Urupapuro rwa 1/3 Gufatanya n’abayobozi

Gufatanya n’abayobozi

Ubumenyi n’ubushobozi bikenewe:
Kugira imibanire ya kinyamwuga n’abayobozi.

Insanganyamatsiko y’ikiganiro:
Muri iki kiganiro turaganira ku uburyo wagirana umubano mwiza n’abayobozi: abasosiyari, abakurikirana inshingano zawe n’abayobora imiryango yakiriye abana.

Intego y’ikiganiro:
Ikiganiro kigamije kumva inshingano z’abayobozi n’abajyanama ari nabo bakoresha bawe. Ikindi kigamijwe ni ukugira ngo ubashe gukorana n’amashyirahamwe y’imiryango yakiriye abana mu gihugu cyawe.

Kanda aha ugere kuri IFCO (International Foster Care Organization) www.ifco.info

Fata iminota 15 (cyangwa igihe gihagije) kugira ngo uhuze ibyo wakozeho mu kiganiro giheruka n’iki kiganiro:

•  Ese wabashije gukora ibyo wateganyije?
•  Ni iki cyakoroheye gukora ni iki cyakugoye?
•  Ni irihe somo wakuye mu byo wateganyaga?
•  Ni iki wifuza kuzanoza neza ubutaha ni wongera kwifashisha ibi biganiro?

Zirikana: Nta kibazo niba hari ibibazo wahuye nabyo – ubu ni uburyo bushya bwo gukora, busaba imyitozo n’igerageza mbere yo guhinduka akamenyero.