Ikiganiro cya 14 kuri 15 biteganyijwe

Urupapuro rwa 1/7: Kurera no Kuyobora ingimbi n’abangavu kuva mu bwana bajya mu bukure.

Kurera no Kuyobora ingimbi n’abangavu kuva mu bwana bajya mu bukure

Ibikwiye gukorwa

  • Gusobanukirwa imbogamizi rusange z’ubugimbi ku ngimbi ndetse n’umuryango.
  • Kumenya kwiyobora aho gushaka kwigenga: gushyiraho amasezerano aho kugenzura cg gushyira ku murongo.
  • Guteganya no kwimenyereza ibiganiro birambuye mu bana n’ingimbi/ abangavu kubijyanye nubugimbi.
  • Kwifashisha ubunararibonye bwawe

Insanganyamatsiko  y’ikiganiro

Muri aya mahugurwa, mugiye kuganira no guteganya uburyo bwo gufasha no kuyobora abana mu ihundura riva mu bwana rijya mu bukure, bivuze urugendo aho umwana aba ingimbi noneho nyuma akaba mukuru agatangira kubaho yigenga.

 

Intego y’ikiganiro

Intego yikiganiro ni ugusobanukirwa no kuyobora impinduka ziba mu muryango igihe umwana yinjiye mu bugimbi, ni uburyo ababyeyi bafasha abana muri iryo hindurwa ryo kuva mu bwana bajya mu bukure. Ababyeyi kenshi bahura nibibazo by’ubuyobozi, igihe ingimbi zishaka ubwigenge. Ingimbi n’abangavu bo muri Africa bahura namakimbirane akomeye muriyi minsi isi yihuta mu iterambere: Ndi inde, nkwiye gukora iki muri ubu buzima? Mu buryo bwo gufasha ingimbi gushaka ibisubizo  byibyo bibazo bibaza, intego yiki kiganiro ni:

  • Gutegura abana ku bugimbi binyuze mu biganiro
  • Kuringaniza igenzura ndetse no guha umwanya ingimbi n’abangavu bagatanga ibitekerezo.
  • Kubaka imibanire myiza ihamye Kugira ngo ubone uko ufasha umwana mu rugendo rwo kwinjira mu bukure ava mu bwana.