Ikiganiro cya 3 kuri 15 biteganyijwe

Urupapuro rwa 1/6: Kwakira umwana mu muryango

Kwakira umwana mu muryango

Ubumenyi n’ubushobozi bikenewe:
• 
Gufasha abantu gusobanukirwa uburyo abana bitwara iyo abantu babitaho bahindutse.
  Gufasha abana gutekana mu muryango wabakiriye.

Insanganyamatsiko y’ikiganiro:
Iki kiganiro kiragufasha gusobanukirwa uburyo abana bitwara iyo bagiye kurerwa mu muryango mushya n’ahantu badasanzwe bamenyereye. Inyigisho zirakwereka uburyo ushobora gufasha umwana gutekana mu muryango wawe wamwakiriye ndetse n’ahantu atamenyereye.

 

Intego z’ikiganiro:
Intego y’ikiganiro ni ukugufasha gusobanukirwa uburyo abana bitwara iyo bagiye mu muryango mushya ndetse n’inama zifasha kumenyereza umwana mu minsi ye ya mbere mu muryango mushya.

Muri iyi videwo, umufashamyumvire wa SOS Tanzania muri gahunda ya Fairstart, Husna, asobanura uburyo kwigisha itsinda ry’ababyeyi uburyo bubereye bwo kwakira umwana mu muryango. Kwakira umwana n’uburyo bukomeza kandi bugaragaza impinduka kandi mu muryango wose. Husna arasobonaura neza uburyo kkwakira umwana mu muryango ari igikorwa kireba buri wese.