Ikiganiro cya 17 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro 1/9 Kubana n’abana babaye mu buzima bwo mu muhanda

Kubana n’abana babaye mu buzima bwo mu muhanda

Mu bigo bibafasha gusubira mu buzima busanzwe mu miryango ibarera

Ubumenyi bugomba kw’itozwa

  • Gusobanukwirwa igituma abana bahitamo kujya kuba mu buzima bwo mu muhanda
  • Gusobanukirwa ibyiciro by’abana baba mu buzima bwo mu muhanda – bafite cyangwa badafite imiryango bafitanye isano
  • Gusobanukirwa ubushobozi buhari, no kwiyemeza n’ibikorwa bihari bishyigikira abana bo mu muhanda – no kuba nta kizere bafitiye buri wese
  • Kwiga no gusobanukirwa imyitwarire y’abana igaragaza ko ntawe b’isanzuyeho
  • Kumenya uburyo abana baba mu buzima bwo mu muhanda babona uburere bahabwa, n’uburyo bakugirira ikizere.

 

Insanganyamatsiko y’ikiganiro
Muri iki kiganiro cy’amahugurwa muzagira umurava wo guha uburere bwiza abana bo mu muhanda, n’abari mu bigo bibasubiza mu buzima busanzwe ndetse n’abahujwe n’imiryango yabo. Muziga uburyo umuntu asobanukirwa akanabasha guhura n’abana baba mu buzima bwo mu muhanda bamaze gutakariza ikizere ababyeyi babo n’abandi babarera, n’uburyo wakongera ku garura icyo kizere batakaje

Intego y’ikiganiro

N’ugufasha abakozi bo mu bigo bifasha abana babaye mu buzima bwo mu muhanda gusubira mu buzima busanzwe, ababyeyi barera abana ndetse na mama SOS gusobanukirwa no kumenya ibyo bagomba kwitaho muri gahunda yo guhuza abana babaye mu buzima bwo mu muhanda n’imiryango yabo:

  • Gusobanukirwa no kubaha abana baba mu buzima bwo mu muhanda.
  • Uko abana baba mubuzima bwo mu muhanda bifata igihe dutangiye kubitaho: uko bisanzurana n’ubitaho
  • Abana bafite cyanga badafite imiryango: kumeya umwana ukeneye umuryango
  • Guhura n’abana twifashishe abantu bazi neza uduke abo bana baba baherereyemo mu muhanda
  • Kubonera umwana umuryango umurera (Malayika murinzi) nyuma yo guhabwa serivise zimusubiza mubuzima busanzwe.

Ku mugereka: ingero z’imishinga ifasha abana baba mu buzima bwo mu muhanda. N’uburyo twabonamo inyigo zikorwa n’indi Mishinga.