Ikiganiro cya 19 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro rwa 1/5: Ubumenyi n’ ubushobozi twakuye mu nyigisho n’ inama

Ubumenyi n’ ubushobozi twakuye mu nyigisho n’ inama

Ubumenyi n’ubushobozi bikenewe:

  • Gukora isuzuma ryimbitse ku bumenyi n’ubushobozi mwungutse mu nshingano zo kurera umwana mu muryango

 

Insanganyamatsiko y’ikiganiro:
Ubumenyi n’ ubushobozi uzunguka bizagufasha mu nshingano zawe zo kurera umwana mu muryango biraturuka mu biganiro 15 biteganyijwe byibanda ku ngingo enye:

  • Imikurire y’ umwana wakiriwe mu muryango, imibanire hagati y’ umwana n’ umuntu mukuru umwitaho.
  • Ubumenyi n’ ubushobozi ababyeyi barera umwana bakeneye mu kurera umwana wakiriwe mu muryango.
  • Imibanire hagati y’ ababyeyi bakiriye abana barera mu miryango na serivisi zikenerwa buri munsi.
  • Ubufatanye n’ abaturanyi ndetse n’ abayobozi bafata ibyemezo.

 

Ingingo y’ iki kiganiro ni ugusuzuma no kuganira ku buryo bukwiye bwo kwita ku mwana wakiriwe mu muryango:
Iyo ugereranyije uko wari umeze mu ntangiriro y’aya mahugurwa n’ ubumenyi ufite ubu:

  • Ni gute amahugurwa atwongerera ubushobozi bwo kwita ku bana barerwa mu muryango?
  • Wabashije kubaka umuryango wakiriye umwana ubasha gusabana, ubasha gutanga ubufasha bukwiye, ubasha gufasha umwana kwiyubakamo icyizere n’ umutekano akeneye?
  • Ni gute amahugurwa n’ ubufasha muha umwana mwakiriye bibafasha mwese nk’ umuryango?
  • Niba uri umubyeyi wakiriye umwana utabana n’ uwo mwashakanye, tubwire icyo byakumariye wowe ku giti cyawe, ubumenyi n’ ubushobozi wungutse

 

Intego z’ikiganiro:
Kugereranya ubumenyi n’ ubushobozi wari ufite ugitangira aya mahugurwa yibanze ku ngingo enye ndetse n’ ubumenyi n’ ubushobozi ufite ubu.