Ikiganiro cya 1 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro rwa 1/5: Kuganirizwa ku uburyo uri bwunguke ubumenyi n’ uburyo uri bubukoreshe

Incamake ku uburyo uri bwunguke

Uburyo iyi mfashanyigisho ikoreshwa:

Iyi gahunda y’ amahugurwa yarateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa bya buri munsi n’abantu nkawe: ni ababyeyi baturuka mu bihugu cumi bitandukanye bakiriye abana ariko basanzwe bafasha abana batarerwa mu miryango yabo.

Abashakashatsi benshi ndetse n’impuguke mu bijyanye n’imikurire y’umwana bagiye bahanahana amakuru ku byo abana bakenera igihe barerwa. Dushingiye kuri iyi nkuru y’amashusho kurera gufite ireme, bizagufasha kugira ubumenyi butandukanye nk’umuntu urera umwana. Abana naboo bazarushaho kugira ubuzima bwiza no kurushaho kwiga byinshi kurushaho

Nyuma ya buri kiganiro, wemeza uko ugiye kwitoza ibyo wize igihe cy’ikiganiro. Ibyo wize byose byagira umumaro iyo ubyitoje mu kazi kawe kaburi munsi n’iyo wateguye uko ugiye guhindura imikorere wowe nk’umubyeyi urera umwana muri iyi gahunda.

Insanganyamatsiko y’ ikiganiro:
Mu biganiro tuzabona mu mahugurwa yambere izabona inyandiko zakozwe, zerekana ibitekerezo by’ibanze n’ibigize gahunda y’amahugurwa n’ucyo ugomba gukora mu kiganiro. Na none uzabona uko ababyeyi babiri barera abana bagirana ikiganiro- bungurana ubumenyi ku buzima basanzwemo- ubumenyi bugufitiye umumaro mu kazi kawe nk’umubyeyi urera umwana. Uzumva ikigamijwe kugerwaho mu gihe urimo kwiga uburyo bwo kurera umwana bwa kinyamwuga ndetse n’uburyo wowe n’ushinzwe kuguhugura mushobora gufashanya mu koreshe iyi gahunda.

 

Intego z’ ikiganiro:
• 
Kumva uko wakorana n’iyi gahunda y’amahugurwa, uko mwakorera hamwe mu Manama, n’uko mwakorera hagati mu biganiro bibera murugo.

•  Gusobanukirwa uburyo ubuzima wanyuzemo bugufasha kuzuza neza inshingano zawe zo kurera umwana mu muryango atavukiyemo.
•  Gusobanukirwa ikoreshwa ry’ ibipimo byifashishwa mu isuzuma.