Ikiganiro cya 7/15

Urupapuro rwa 1/5 Gutoza abana kumenya kwihangana: Gufasha abana kwihangana mu gihe babuze cyangwa batandukanye n’uwo bakunda

Gutoza abana kumenya kwihangana: Gufasha abana kwihangana mu gihe babuze cyangwa batandukanye n’uwo bakunda

Ubumenyi n’ubushobozi bikenewe:
• Kumenya guteganya no kubasha kuganira ku byago byo kubura cyangwa gutandukana n’uwo ukunda.
• Ni gute wahera ku buzima bwawe wigisha abandi.
• Ni gute wafasha abana n’urubyiruko kumva ko imyifatire yabo mu gihe babuze umuntu ari ikintu gisanzwe kandi cyumvikana?
• Ni iki gifatika wakorera abana gituma bihanganira ikibazo cyo kubura umuntu?
Insanganyamatsiko y’ikiganiro:
Muri iki kiganiro turibanda ku buryo twafasha abana kwihanganira kubura ababyeyi, kutabana n’ababyeyi ndetse n’ikindi cyose kijyanye no kubura umuntu ukunda cyangwa gutandukana nawe ku buryo butunguranye.
Intego y’ikiganiro:
Intego nyamukuru y’iki kiganiro ni ukuganira n’urubyiruko ku buryo bifata iyo babuze umuntu. Ni iki cyakorwa kugira ngo abana babashe kwisanzura bakaganira ku byababayeho mu gihe batabana n’ababyeyi babo.

Fata iminota 15 (cyangwa igihe gihagije) kugira ngo uhuze ibyo wakozeho mu kiganiro giheruka n’iki kiganiro:

•  Ese wabashije gukora ibyo wateganyije?
•  Ni iki cyakoroheye gukora ni iki cyakugoye?
•  Ni irihe somo wakuye mu byo wateganyaga?
•  Ni iki wifuza kuzanoza neza ubutaha ni wongera kwifashisha ibi biganiro?

Zirikana: Nta kibazo niba hari ibibazo wahuye nabyo – ubu ni uburyo bushya bwo gukora, busaba imyitozo n’igerageza mbere yo guhinduka akamenyero.