Ikiganiro cya 9/15

Urupapuro 1/10: Ni gute uko wasobanukirwa n’icyo wakora ngo ugirirwe ikizere

Ni gute wamenya ko udafitiwe ikizere

Ubumenyi n’ubushobozi bikenewe:

  • Kubasha gutahura imyitwarire y’umwana wigira nyamwigendaho
  • Kubasha gutahura imyitwarire y’umwana ugaragaza amarangamutima avuguruzanya.
  • Kubasha gutahura umwana wajijiwe mu myitwarire ye
  • Kumenya uburyo watanga ubufasha bukenewe muri ubu buryo butatu umwana ahitamo guhangana n’ibibazo bitewe n’ubuzima yanyuzemo n’icyatuma abana bumva ko batekanye.

Insanganyamatsiko y’ikiganiro:
Muri iki kiganiro uritoza uburyo wasuzuma imyitwarire y’umwana bitewe n’uburyo yahisemo bwo guhangana n’ibibazo yahuye nabyo akiri muto, uburyo abana b’imfubyi bashobora guhitamo uburyo bugaragaza kubura icyizere n’umutekano mu guhangana n’ibibazo bahuye nabyo mu buzima. Uraza gutanga ibitekerezo byerekeranye n’uburyo wifuza gufasha abana bahisemo uburyo bugaragaza kubura icyizere n’umutekano bwo guhangana n’ibibazo bahuye nabyo mu buzima.

Intego y’ikiganiro:
Akenshi, imfubyi n’abana barererwa mu miryango batavukamo baba barahuye n’imbogamizi zitandukanye: kuba baravutse badashyitse bafite ibiro bike, bikagira ingaruka ku mikurire, kutagira urukundo rw’ababyeyi kubera ibibazo baba bafite, no guhinduranya ababarera.

Fata iminota 15 (cyangwa igihe gihagije) kugira ngo uhuze ibyo wakozeho mu kiganiro giheruka n’iki kiganiro:

•  Ese wabashije gukora ibyo wateganyije?
•  Ni iki cyakoroheye gukora ni iki cyakugoye?
•  Ni irihe somo wakuye mu byo wateganyaga?
•  Ni iki wifuza kuzanoza neza ubutaha ni wongera kwifashisha ibi biganiro?

Zirikana: Nta kibazo niba hari ibibazo wahuye nabyo – ubu ni uburyo bushya bwo gukora, busaba imyitozo n’igerageza mbere yo guhinduka akamenyero.