Ikiganiro 6/15
Urupapuro 1/4 Uburyo wakwita ku bana mu buryo bwa kinyamwuga: uburyo umwana ahitamo guhangana n’ibibazo yahuye nabyo mu buzimaUburyo wakwita ku bana mu buryo bwa kinyamwuga: uburyo umwana ahitamo guhangana n’ibibazo yahuye nabyo mu buzima
Ubumenyi n’ubushobozi bikenewe:
- Gusobanukirwa isano iri hagati y’inshingano n’imibanire.
- Ubumenyi bukenewe mu gufasha umwana kwiyubakamo icyizere n’umutekano bimufasha guhangana n’ibibazo yahuye nabyo mu buzima.
- Kumenya no gushyira mu bikorwa uburyo bufasha umwana kwiyubakamo icyizere n’umutekano bimufasha guhangana n’ibibazo yahuye nabyo mu buzima.
Insanganyamatsiko y’ikiganiro:
Mu kiganiro cya 4 mwibanze ku gusobanukirwa uburyo umwana ahitamo guhangana n’ibibazo yahuye nabyo mu buzima n’ububyo abantu bakuru bamwitaho bashobora gufasha abana kwiyubakamo icyizere n’umutekano akeneye. Iki kiganiro kirabafasha gusobanukirwa mu buryo burambuye ibiranga umuntu mukuru ufasha abana kwiyubakamo icyizere n’umutekano ndetse n’uburyo abana bakira ubufasha bahabwa. Ni gute abantu bita ku bana bitwara kugira ngo bafashe abana kwiyubakamo icyizere n’umutekano, babashe gushyikirana n’abandi, gukina no kwiga? Byongeye, mu gihe bakiri bato, abana bamenya uko bifata iyo batandukanye n’umuntu wakagombye kubitaho. Umwana amenya uko yifata iyo atandukanye n’abamwitagaho mbere. Hari uburyo bune bwo guhangana n’ibibazo umwana yahuye nabyo mu buzima. Uraza kwiga uburyo ushobora kubitandukanya, uze no gutanga ibitekerezo ku buryo wafasha umwana ushinzwe kurera.

Intego z’ikiganiro:
Intego nyamukuru y’iri somo ni ugusobanukirwa uburyo bukwiye bwo kwita ku bana.

Impamvu n’uko bikorwa:
Kwita ku bana bisaba kwibanda ku mibanire n’amarangamutima y’umwana. Ibyo bigusaba gukora cyane: guhindura ibyahi, guteka, kugaburira umwana, n’ibindi. Niyo mpamvu ugomba kumenya gufatanya kwita ku mwana n’imirimo. Turiga mu buryo burambuye ikintu cy’ingenzi kigomba gukorwa mu mibanire hagati y’umuntu wita ku mwana n’umwana.

Mbere y’uko umwana agera mu muryango uzamwitaho, birashoboka ko yahuye n’ababyeyi bamufashe nabi cyangwa bahohotera, abamwitayeho benshi cyangwa abakozi batamugeneraga umwanya uhagije kubera akazi. Ibi bituma abana benshi bishisha ababitaho kandi iyi myitwarire ishobora gutinda igihe kirekire mbere yo kongera kugarura icyizere. Turaza no kureba uburyo abana bakira ubufasha bahawe, uburyo bahangana n’ibibazo bahuye nabyo, uburyo ushobora gufasha umwana kwiyubakamo icyizere n’umutekano.