Ikiganiro cya 4 kuri 15 biteganyijwe

Urupapuro rwa 1/5: Gusobanukirwa ubumenyi bw’ibanze ku myitwarire y’umwana wahisemo umuntu mukuru yiyumvamo agamije kubona icyizere n’umutekano akeneye: Umwanya mwiza wo gushyira mu bikorwa ubumenyi wungutse

Gusobanukirwa ubumenyi bw’ibanze ku myitwarire y’umwana wahisemo umuntu mukuru yiyumvamo agamije kubona icyizere n’umutekano akeneye: Umwanya mwiza wo gushyira mu bikorwa ubumenyi wungutse

Ubumenyi n’ubushobozi bukenewe:

  • Ubumenyi n’ubushobozi bukenewe mu gufasha umwana ufite imyitwarire yihariye yo guhitamo umuntu mukuru yiyumvamo agamije kubona icyizere n’umutekano akeneye.
  • Kumenya inzego: “guharanira gutura ahantu hatekanye” no “kwitegereza bigamije kuvumbura”. Kumenya uburyo watanga ubufasha bukwiye no gushishikariza impinja n’abana bato kugera kuri izi nshingano.
  • Gusobanukirwa n’uburyo bwo kwita ku mwana bumuha umutekano.

Icyitonderwa: Ikiganiro cya 4 kigizwe n’ubumenyi bw’ibanze buri muntu yakagombye kugira.

Insanganyamatsiko y’ikiganiro:
Muri iki kiganiro uri busesengure agaciro k’ubumenyi bukenewe mu gufasha umwana ufite imyitwarire yihariye yo guhitamo umuntu mukuru yiyumvamo agamije kubona icyizere n’umutekano akeneye. Na none mu biganiro bisigaye uri busesengure uburyo ubumenyi ufite bugira ingaruka ku mirimo ukora:

  • Abantu uhura nabo ndetse n’imirimo yawe ya buri munsi.
  • Imibanire yawe n’abandi mu mirimo n’ibindi…

Uraza kurushaho kumenya ibyerekeye imyitwarire yihariye umwana agira yo guhitamo umuntu mukuru yiyumvamo agamije kubona icyizere n’umutekano akeneye, uburyo bwo kwita ku mwana bumuha umutekano, n’imyitwarire irangwamo kwitegereza bigamije kuvumbura.

Intego z’ikiganiro:

  • Intego nyamukuru y’iki kiganiro ni ugusobanukirwa agaciro k’ubumenyi bw’ibanze bukenewe mu gufasha umwana ufite imyitwarire yihariye yo guhitamo umuntu mukuru yiyumvamo agamije kubona icyizere n’umutekano akeneye. Ibi bizafasha kunoza imikoranire y’abantu bita ku bana bagamije guteza imbere imikurire yabo myiza.
  • Abana badafite ababyeyi babanye neza bafite amahirwe menshi yo guhindurirwa kenshi abantu bakuru babafasha kandi ibi bishobora gutera ibibazo bijyanye n’imyitwarire igaragara mu bana bahitamo umuntu mukuru bibonamo batezeho ibyo yabuze mu rwego rw’umutekano n’imibereho. Imyumvire yawe ku gaciro k’imyitwarire yawe ku umwana waguhisemo agutezeho ibyo yabuze mu rwego rw’umutekano n’imibereho ifite uruhare runini ku mibanire myiza ndetse n’amarangamutima ye.

Mu biganiro bikurikira, muribanda ku guteza imbere imikorere myiza.