Ikiganiro cya 9/15

Urupapuro 6/10 Imyitwarire y’umwana utabashije kwiyubakamo icyizere n’umutekano ugaragaza amarangamutima avuguruzanya

Imyitwarire y’umwana utabashije kwiyubakamo icyizere n’umutekano ugaragaza amarangamutima avuguruzanya

Iyo umwana arezwe n’abantu bahinduka buri kanya mu myifatire, bahora bahana cyangwa batonganya umwana, umwanya umwe bakaba beza ubundi bakagaragaza ibyishimo byinshi cyangwa umujinya mwinshi, ibi bituma umwana agira amarangamutima avuguruzanya. Mu mwanya umwe umwana aba ashaka ko bamwitaho, ubundi akagira ubwoba ko bamumerera nabi. Ibi bikunze kugaragara mu bana iyo barerwa n’abantu babuze uwabareraga mu buryo bubabaje cyane, iyo barerwa n’abantu bahora mu mwiryane cyangwa se iyo ubarera afite uburwayi bwo mu mutwe. Ikigaragara muri izi ngero zose ni uko umwana atabasha kumenya ikiri bube mu mwanya uri imbere.

 

  • Umwana ahora yihambiriye ku muntu umurera kandi kumuhoza biba bigoranye. – Ntabwo agira umutekano ngo abashe kujya gukina kandi ahorana icyoba ko bari bumusige. – Agerageza “gukoresha” umuntu umurera agasa n’umutegeka.
  • Iyo amaze gukura ahorana umushiha aterwa n’ibyo abandi bakora cyangwa yumva ko bamutekerezaho (“ntabwo bankunda”, “urandakariye”).
  • Umwanya umwe agerageza gutegeka abandi, ababera nk’umubyeyi abagenzura, ubundi agatangira gutaka ngo ararwaye cyangwa ngo abandi bana ntibamwumva cyangwa se ngo ntibamukunda. Ahora ashaka guhindura ibyemezo byose wafashe cyangwa agakora imishyikirano ngo bihinduke.
  • Ntabwo agira ubuchuti butuje hamwe n’abandi bana, ahubwo agerageza kugira inshuti imwe gusa (“Ni wowe nshuti yanjye, nuvugana n’abandi uraba ungambaniye”).
  • Iyo bikabije uwo mwana ateza imvururu agategeka abandi bana gukora ibyo badashaka cyangwa badakunda, nko kubahohotera bishingiye ku gitsina.
  • Aba ashaka ko bamwitaho ariko na none akanga cyangwa agahora aharabika abamurera. Ashobora guca ibice mu bamurera (“Ni wowe wenyine nkunda, Uriya ndamwanga”).
  • Umwana ahora yibanda ku bitagenda neza, akanga kuganira cyangwa gukora ibyo ashinzwe.
UBUFASHA BUKWIYE ABANA BATABASHIJE KWIYUBAKAMO ICYIZERE N’UMUTEKANO BAFITE AMARANGAMUTIMA AVUGURUZANYA.
Iyo umwana akeneye ko bamwitaho ariko kandi agatinya abamurera, biba bigoye kumwiyegereza, ikindi ntibibya byoroshye gufasha umwana uba ushaka kukuba hafi kandi ariko anaguhunga. Aba bana baba bababaye cyane, niyo mpamvu bakeneye ubufasha:

 

  • Ni ngombwa kubabanira neza ariko hatarimo kujenjeka. Aho kumuhana, mwereke ibyo asabwa kandi ukomeje.
  • Mufatire ibyemezo we adashobora kwifatira.
  • Mufashe kutarangara: “Muri iyi minota 10 turaba dusoma nta kindi dukora”.
  • Mutegurire udukino tw’igihe gito ku munsi, udusubiremo buri munsi.
  • Iyo umwana agize icyo akurega cyangwa akunengaho, reka kurakara ariko ntugirane nawe imishyikirano. Niba ugize icyo umusaba, kora ku buryo agikora kandi wirinde gutongana nawe. Iyo umwana akabije kuvuga uko abayeho, mufashe kugaragaza ukuri mu buryo abayeho n’uko abayeho: “uravuga ko ushaka gupfa kubera ko nta muntu ugukunda- ni byo, urababaye kandi urarakaye- ihangane birashira vuba-n’ubwo atariko ubitekereza muri akakanya”.
  • Itegereze neza unaganire n’abandi babyeyi barera abana uko bikugendekera iyo umwana yakurakaje cyangwa byakuyobeye.  Tekereza ku buryo ufata umwana kugira ngo utaza kurakara kandi uhorane ineza nyamara bitarimo kujenjeka.
IBITEKEREZO
  • Ese hari abana urera bafite iyi myifatire?
  • Ese ubyifatamo ute iyo umwana atongana, atesha abandi umutwe, yijujuta cyangwa aka kurega?
  • Ese hari umuntu wibuka wari umeze atyo mu muryango/inshuti zawe ?
  • Ese ni iki kikugora kurusha ibindi iyo urera umwana ugaragaza amarangamutima avuguruzanya.