Ikiganiro cya 9/15

Urupapuro 7/10 Imyitwarire y’umwana utabashije kwiyubakamo icyizere n’umutekano wajijiwe mu myifatire ye

Imyitwarire y’umwana utabashije kwiyubakamo icyizere n’umutekano wajijiwe mu myifatire ye

Hari abana bagirana ibibazo bikomeye n’ababarera bibatera guhangayika cyangwa kugira ubwoba, ku buryo arenga urwego rwo kuba nyamwigendaho cyangwa kugira amarangamutima avuguruzanya. Ibi bishobora kubaho mu gihe gito cyangwa se ku buryo buhoraho. Iyo umwana ageze kuri uru rwego nta ngamba aba agifite zo kwiyegereza umuntu cyangwa se gutandukana. Ibi bikunze kugaragara ku mwana utarigeze yitabwaho akiri muto, urugero iyo umubyeyi we nawe atigeze yitabwaho cyangwa yarabaye mu bihe by’intambara mu gihe umwana we yari akiri muto.
 

Uruhinja cyangwa umwana muto bagaragaza ibi kurikira:

  • Asa n’utinya umurera, nubwo umurera yaba amufata neza.
  • Ahita yihundukiza iyo umurera amukikiye.
  • Iyo bamwitayeho agaragaza ibikurikira:
    • Iyo umurera yinjiye, umwana arashiguka akagira ubwoba,
    • Areba iruhande ntahuze amaso n’umurera,
    • Arira atazamura cyangwa ngo amaure ijwi, adashaka umwitaho, agasubiramo amagambo adafite icyo avuze,
    • Guhita yanga ko umwitaho: ashobora kugaragaza ko agushaka hanyuma agahita akora ibindi nko gukina cyangwa kugerageza kugukubita.

Iyo amaze gukura cyangwa ari umusore/umwangavu agaragaza ibikurikira:

  • Gusabana by’akanya gato cyangwa gukoresha ikintu ntagitindeho.
  • Guhora ahangayitse cyangwa ngo abashe gutidana n’umuntu cyangwa ibintu. Guhora atangira imirimo mishya ariko ntayirangize cyangwa ngo yumve imushimishije.
  • Kutagira imipaka mu mitekerereze (kubwira abantu atazi ibijyanye n’ubuzima bwe bwite).
  • Gusabana n’uwo ahuye nawe wese (kuganiriza uwo ariwe wese, kwiyegereza cyangwa kugisha inama abantu atazi). Ashobora no kugira imibonano mpuzabitsina n’abantu atazi.
  • Kutagira kwigaya cyangwa kubabazwa n’ibyo yakoze.
  • Ashobora kuba umuntu ushimishije akamenyana n’abantu benshi ariko ntagira inshuti z’igihe kirekire cyangwa ngo ashyikirane cyane n’abamureze.

 

Bishobora gukomera umwana akagira ikibazo cyo kutagira umuntu yiyumvamo, mu myaka hagati y’imyaka 5-7: Umwana ntabasha gusabana n’abandi kandi ntashobora kugira ubucuti bw’igihe kirekire n’abandi bana. Izi ngamba zo kutagira umuntu n’umwe yiyumvamo ni ikibazo gikomeye gishobora no kugira ingaruka mu myifatire y’umwana mu gihe azaba amaze kuba mukuru (urugero kuba nyamwigendaho, kudasabana n’abandi, n’ibindi).

UBUFASHA BUKWIYE ABANA BATABASHIJE KWIYUBAKAMO ICYIZERE N’UMUTEKANO BAJIJIWE MU MYIFATIRE YABO
Iyo umwana yahuye n’ikibazo cyo kutabona ibyo yifuza no guhindaguranya abamurera, ibintu byose bigenda gahoro kuri we. Iyo umwana yahangayitse cyane kandi ntiyitabweho akiri muto, bigira ingaruka ku mikurire ye, cyane cyane ku mibanire ye, amarangamutima ye n’imikurire y’ubwonko.
Niyo mpamvu ubona umwana akomeza kuba umwana niyo umubiri we ugaragaza ko ari umuntu mukuru:

  • Fata imyaka y’umwana uyigabanyemo gatatu – eseumwana ufite iyo myaka yitabwaho ate, ese yumva neza ibyo umusabye gukora, ese amara umwanya ungana ute akora ikintu kimwe?
  • Ibaze uti: ese ibibazo uyu mwana afite, biba ari ibisanzwe ku mwana w’imyaka ingahe?
  • Ni byiza ko wita ku mwana ku giti cyawe mbere y’uko umusaba kwegerana n’abandi.
  • Ni byiza kwibanda ku biganiro cyangwa ibikorwa bijyanye n’abana bari munsi y’imyaka ye.
  • Ni byiza kumwitondera cyane kandi ukamenya ko impinduka zitinda.
  • Wagerageza kwitoza ibyo umwana yigira kuri mama we:
    • Kurebana nawe umwanya muremure, kuganira na we, kumwiyegereza cyane.
  • Teganya ibyo mwakora hamwe buri munsi mu masaha azwi.
IBITEKEREZO
  • Ese hari abana urera bafite iyi myifatire?
  • Ese ubyifatamo ute iyo ugize umwana ufite iyi myifatire?
  • Ese hari uwo wibuka mu muryango wawe cyangwa mu nshuti zawe ufite iyi myifatire?
  • Ni iki kikugora cyane iyo ufte umwana ufite iyi myifatire?