Ikiganiro cya 19 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro rwa 2/5: Gusuzuma ubumenyi n’ ubushobozi wakuye mu nyigisho n’ inama

Gusuzuma ubumenyi n’ ubushobozi wakuye mu nyigisho n’ inama

Muri iki kiganiro turagusaba kwerekana ubumenyi n’ ubushobozi wakuye mu mahugurwa yagufashije kuzuza nshingano zawe zo kwita k’umwana wakiriye mu muryango. Nk’ umubyeyi wakiriye umwana, birashoboka ko waba ufite ubundi buryo bwiza bwo gufasha abana, birashoboka ko wahinduye uburyo ushyikirana n’ umwana na serivisi ziboneka aho mutuye.

Birashoboka ko utageze ku ntego wari wiyemeje ugitangira aya mahugurwa ariko byarakoroheye kubona uburyo bwinshi bwo kwita neza ku umwana- birashoboka ko ibitekerezo byawe ari byiza kurusha ibyo aya mahugurwa yateganyije.

Nurangiza iki kiganiro, urabasha gusobanura ubumenyi n’ ubushobozi wungutse mu nshingano zawe zo kurera umwana wakiriye mu muryango. Ibi ushobora kubyerekana abayobozi niba wifuza kongera kurera umwana.

Niba ufite umuntu ugenzura inshingano zawe zo kurera umwana wakiriye mu muryango cyangwa niba ukorana n’ umusosiyari, ni byiza kubatumira kugira ngo muganire. Niba bidashoboka, ganira n’ uwo mwashakanye. Hari abandi bantu b’ ingenzi wakwifuza gutumira: umwarimu, umusaza n’ abandi.

Turagusaba kubanza kubaganiriza ku mikurire y’ umwana mbere yo kubabwira ubumenyi n’ubushobozi wakuye mu mahugurwa byagufashije kuzuza inshingano zawe muri rusange.

Kugira ngo usubize ibibazo byabajijwe muri iki kiganiro, ushobora kwifashisha urupapuro “URUPAPURO RUGENEWE ISUZUMA” wasanga muri mudasobwa cyangwa ushobora kureba ibibazo biri hano hanyuma ukabyandika ku rupapuro.

Ubumenyi wungutse:
(Narushijeho kubona ubumenyi ku byerekeranye no gufasha umwana kwiyubakamo icyizere n’ umutekano- ingero. Ushobora kongera kureba ibiganiro byateganyijwe kugira ngo urebe ibyo wize.)

Tanga ingero:

Uburyo mbishyira mu bikorwa:
(Nkoresha ubumenyi nungutse iyo mbishyira mu bikorwa mu mirimo itandukanye- tanga ingero)

Tanga ingero:

Indangagaciro:
Iyo nshyize mu bikorwa ubu bumenyi (urugero rwatanzwe mu murongo wanditseho “ ubumenyi nungutse n’uburyo bwiza bwo gukora) bishingiye ku gaciro (urugero ni kubaha no gushima umwana udasanzwe)

Tanga ingero: