Ikiganiro cya 19 kuri 19 biteganyijwe
Urupapuro rwa 3/5: Ingingo y’ ikiganiro A: Gusuzuma ubumenyi n’ ubushobozi wakuye mu mahugurwa no mu nshingano zaweIngingo y’ ikiganiro A: Gusuzuma ubumenyi n’ ubushobozi wakuye mu mahugurwa no mu nshingano zawe
- Koresha urupapuro rwa nyuma ruvuga ku kuganira ibyerekeranye n’ ubumenyi n’ ubushobozi wungutse.
- Fata iminota itanu utekereze maze uganire n’ abandi ku bibazo byose byateguwe hano.
- Ongera ufate iminota itanu utekereze ku ubumenyi n’ ubushobozi wungutse buri mubyeyi urera umwana mu muryango yakagombye kugira.
Umwe mu bitabiriye ikiganiro ashobora kwandika ibiri kuvugwa yite no ku gihe.
- Ubona ute ubumenyi n’ ubushobozi umwana yungutse mu gukora ibikorwa bitandukanye – ese umwana yateye intambwe mu kumenya kwiyambika imyenda wenyine nta muntu ubimufashijemo, kumenyera gahunda ihoraho y’ umunsi, gukora wenyine umukoro wo mu rugo, kunyonga igare n’ ibindi? Muri make, kwikorera utuntu atiyambaje undi muntu ubigereranyije n’ abandi bana bari mu rugero rumwe?
Urugero:
“Namenye ko abana barerwa mu miryango bakeneye kwiyubakamo icyizere n’umutekano bakagira gahunda y’ubuzima itarangwamo impinduka n’ibikorwa byinshi”
- Gira icyo utubwira ku ubushobozi n’ubumenyi umwana afite bimufasha gushyikirana no gusabana n’abandi: Ese uburyo umwana akuganiriza n’uburyo akwisanzuraho byarushijeho kuba byiza? Niba umwana yaraguhungaga cyangwa yari afite imyitwarire igaragaza amarangamutima avuguruzanya imbere yawe akimara kugera mu muryango, ese iyi myitwarire yarahindutse cyangwa yaragabanutse? Ese umwana aza agusanga ashaka gufashwa, kurindwa, guteteshwa? Ubona gute uburyo umwana asabana na bagenzi be– uburyo asabana n’abana bawe cyangwa abandi bana (inshuti, uburyo ashyikirana n’abandi banyeshuri, n’ibindi.)?
Urugero:
“Namenye ko ari byiza gusangira ibyiyumviro ukifatanya n’umwana mu kababaro ariko ntubabare kimwe nawe- abana bakomoka mu miryango irangwamo amakimbirane no kutumvikana bashobora kutakira neza urukundo bahawe, kandi ibi ntibikidutangaza”
Ububasha umwana urerwa mu muryango afite bwo guhangana n’akababaro yatewe no gutandukana akabasha kwiyubaka:
- Ese umwana azi uburyo gupfusha cyangwa gutandukana n’abamwitagaho byamugizeho ingaruka mbi? Ese umwana yaje kubona uburyo bwo guhangana n’ibibazo byatejwe no gutandukana? Ese umwana aracyagaragaza amarangamutima (guhinda umushyitsi kubera ubwoba bwinshi) no kwivumbura iyo agiye gutandukana n’umuntu umwitaho, cyangwa ashobora gutuza iyo bibaye ngombwa ko wowe cyangwa undi muntu mutandukana nawe? Ese umwana ashobora gusobanura uburyo ahangana n’akababaro ko gutandukana n’umuntu umwitaho?
- Ese umwana azi uwo ari we? Ese umwana azi uburyo abantu batandukanye bamwitayeho bagize uruhare mu kumurema uko ameze uyu munsi? Ese umwana ashobora kubisobanura?
Guhitamo serivisi n’abantu bashobora gufasha umwana kubaho no kubana neza:
- Urebye uburyo ubanye neza na serivisi zitandukanye zitangwa iwanyu ndetse n’abaturage mubana aho mutuye (bene wanyu, abaturanyi, abarimu, n’abandi.), erekana ingingo eshatu zigaragaza ubufatanye mwagiranye zafashije umwana.
- Uhereye ku ubufatanye wagiranye n’abayobozi kugira ngo umwana yakirwe neza mu muryango, erekana ingingo eshatu zigaragaza ubufatanye mwagiranye zafashije umwana.
- Uhereye ku ubufatanye wagiranye n’ababyeyi b’umubiri, erekana ingingo eshatu zigaragaza ubufatanye mwagiranye zafashije umwana.
Urugero:
“Neretse umwana ko twubaha ababyeyi be n’ubwo hari ibibazo, ibi bifasha umwana kwiyubaha”
(Niba bifite bisobanutse kuri uyu mwana washyizwe mu muryango):
- Suzuma ibikorwa wakoze mu gufasha umwana kuva mu bwana kugera ku bugimbi cyangwa ubwangavu ndetse no gucuka kwe yitegura kuva mu muryango wawe yarerewemo, erekana ingingo eshatu zafashije umwana.