Ikiganiro cya 4 kuri 15 biteganyijwe

Urupapuro rwa 4/5: Gufasha uruhinja kubona no kwiyubakamo umutekano bishyigikiye imyitwarire ye irangwamo kwitegereza no kuvumbura: Gukina no gusabana n’ abandi.

Gufasha uruhinja kubona no kwiyubakamo umutekano bishyigikiye imyitwarire ye irangwamo kwitegereza no kuvumbura: Gukina no gusabana n’ abandi.

Niba uruhinja rushobora gutandukana nawe ntirugire ubwoba bwinshi, ni ukuvuga ko warufashije kubona no kwiyubakamo umutekano. Uruhinja rwiyubatsemo umutekano ntabwo rukeneye kwimaramo imbaraga rutinya gutandukana nawe, rurira, rushaka kuba hafi yawe kuko atekanye. Bityo, iyo uri gufasha abana, ugomba guhora hafi yabo igihe cyose ntugire ingeso yo kugenda kenshi. Iyo ugumye hamwe hafi y’ umwana, umwana aratekana ntabwo atinya ko uri bugende.

Uramutse ufashije umwana kwiyubakamo umutekano, indi myitwarire ishobora kubisimbura: kwitegereza no kuvumbura uko isi n’ibidukikije biteye. Bityo rero, iyo utuje ukaba uhari, ufasha umwana kutakwihambiraho cyane ako kanya agahita agira amatsiko yo kwitegereza no kuvumbura uko isi n’ibidukikije biteye.

Umwana warangije kwiyubakamo umutekano iyo ari kumwe n’umuntu mukuru wibereye aho mu mirimo ye, aratinyuka kujya kure ye, akajya gukina, gushaka kumenya, kureba uko isi iteye, kugira amatsiko, gusabana n’abandi bana no kugerageza kureba uko ibintu bikora.

Ibi byitwa imyitwarire irangwamo kwitegereza no kuvumbura kandi bifite akamaro kanini mu mikurire y’umwana. Abana beza bihambira ku bantu bakuru babitaho igihe gito kugeza ubwo bumva bamaze kwiyubakamo umutekano uhagije. Iyo bamaze kubigeraho, batangira gukina, kwitegereza n’ibindi. Ubu nibwo buryo bashobora kumenya uko isi iteye bibashishikariza kwigisha no kumenya mu bihe biri imbere. Abana biyubatsemo umutekano bamenya byinshi kurusha abana batariyubakamo umutekano bakoresha imbaraga nyinshi mu guharanira ko umuntu mukuru bibonamo atabava iruhande.

Urugero, fata umwana umujyane mu itsinda ry’abana bataziranye. Ni amara kuhagera arabanza guhobera amaguru yawe no kurira (imyitwarire y’umwana wihambira ku muntu mukuru yibonamo amutezeho umutekano), ariko nuguma hamwe utuje, umwana arakuvaho asange ibikinisho kandi asabane n’abandi bana (imyitwarire irangwamo kwitegereza no gusuzuma). Uramutse uhagurutse ukagenda, umwana ararekeraho kwitegereza, agaruke agusanga yongere akwihambireho akubuza kugira aho ujya (imyitwarire irangwamo kwitegereza no gusuzuma).

IBIBAZO
  • Ese hari igihe abana bigeze kukwihambiraho no kurira mu gihe witegura kugenda?
  • Ni gute utandukana n’umwana –kumureka cyangwa kujya kwita ku wundi mwana?
  • Ni gute ubana n’abana mu mirimo yawe ukabafasha kwiyubakamo umutekano?
  • Ni ryari ubasha kubona umwana wiyubatsemo umutekano akava iruhande rwawe akambakamba akajya kwikinira n’abandi bana, ibikinisho cyangwa ibintu?
  • Ni gute ubusanzwe wakora umukino wo gufasha umwana gukurikiza amabwiriza yahawe, kwihisha no kuvumburwa “Sae”
  • Ese hari abana batagira amatsiko yo kwitegereza no kuvumbura, abana badakina bakwihambiraho buri kanya? Ni gute wabafasha kwiyubakamo icyizere n’umutekano?

Reka dufate ingero ebyiri z’ababyeyi barera abana muri SOS bafasha abana kumva batekanye. Icyambere umubyeyi afatanya n’abana gutegura uko bazafata amafunguro mu gihe runaka. Icyakabiri igihe barimo gufatanya kugena ibyo bazarya, umubyeyi abaza buri mwana uko akurikirana amasomo ye. Hano tubonamo amagambo abiri y’ingenzi, ariyo: kugira uruhare, ibigufitiye inyungu, no kwitabira.

Urugero rwo gufasha umwana kumva atekanye no kubasha kwiga kuvumbura: ahanga uzabona umubyeyi aharanira gufasha umwana kumva atekanye. Ikindi uzabona muri videwo ibyiyumviro by’umwana mu kumva atekanye kuburyo abasha kuva aho nyina ari akajyendajyenda, atangira gukinisha utuntu we ubwe. Urugero, nk’umubira. Uru n’urugero rwiza rwo kuvumbura.

IBIBAZO
  • Ni iki uyu mudamu uza kurera abana hano ku manywa akora kugira ngo abana barusheho kwiyubakamo icyizere n’umutekano?
  • Kuki ubu buryo (kuguma ku makaro cyangwa sima, kuguma hamwe igihe kinini) bifasha abana kwitegereza no kuvumbura bakagerageza no kujya gufata agapira?
  • Witwara gute iyo abana barize kubera ko tugize aho tujya?
  • Ese birakurakaza cyangwa ubasha gutuza?
  • Ese abana babasha kukubona iyo bakangutse?
  • Ni iki kigoye mu kugerageza kuba uri kumwe n’abana igihe kinini gishoboka?
INGINGO Z’INGENZI ZISUZUMA UKO WUMVISE ISOMO
  • Ni gute ushobora gutahura imyitwarire igaragara ku umwana wibona mu muntu mukuru akuraho ibyo yabuze mu rwego rw’umutekano n’imibereho?
  • Ni iki umuntu wita ku mwana yakora kugira ngo afashe umwana kwiyubakamo icyizere n’umutekano?
  • Ni gute ufasha abana kudatinya cyane gutandukana n’abantu babitaho?
  • Ni gute ushobora gutahura imyitwarire irangwamo kwitegereza no kuvumbura?
  • Kuki imyitwarire irangwamo kwitegereza no kuvumbura ari ingenzi mu mikurire y’umwana?
IGIKORWA CYATEGANYWA
  • Reba videwo igaragaza umubyeyi w’umudamu ufasha abana bakiriwe mu miryango kwiyubakamo icyizere n’umutekano. Reba ukuntu aguma hamwe ku makaro cyangwa ku isima igihe kinini. Reba ukuntu bifasha umwana kwiyubakamo icyizere n’umutekano. Abana batangiye kwitegereza no kuvumbura kubera ko adakunze kenshi kuva aho ari. Tekereza uburyo nawe wafasha abana kwiyubakamo icyizere n’umutekano?
  • Suzuma imikorere yawe ya buri munsi: nyuma yo kumva akamaro ko kubona umuntu mukuru ufasha umwana kwiyubakamo icyizere n’umutekano ndetse no kwitegereza no kuvumbura. Ese hari ibikorwa wifuza gukosora mu mikorere yawe yo gufasha abana?
  • Niba bihari koko, ese ushobora gutegura gahunda y’ibyo bikorwa uzakosora, igihe uzabitangira, uburyo ushobora kumenya niba wageze ku musaruro wifuza kubona? Ese ushobora kwifashisha icyuma gifata amashusho kugira ngo ufate ibikorwa tukwigishije mbere na nyuma y’uko haboneka impinduka?