Ikiganiro cya 5 kuri 15 biteganyijwe
Urupapuro rwa 2/5 Ingingo y’ikiganiro A: Akamaro ko kureshya umwana ku mikurire y’ubwonko no kuzirikana umuntu mukuru yibonamo wamuha icyizere, umutekano n’imibereho myiza akeneyeIngingo y’ikiganiro A: Akamaro ko kureshya umwana ku mikurire y’ubwonko no kuzirikana umuntu mukuru yibonamo wamuha icyizere, umutekano n’imibereho myiza akeneye
Abantu bavukana imitekerereze yo kurwego rwo hasi kandi bafite ubwonko budatuje, kandi mu mikurire yabo yambere, ubwonko bwabo bugenda buterimbere kandi butekana cyane iyo umwana afite umuntu umuba hafi kandi amwitaho.
Urugero rw’inyigo ku bikorwa bibera mu bitaro iyo umubyeyi abyaye: iyo uruhinja rutandukanyijwe na nyina rukajyanywa ahandi ku gihe runaka ruzwi ku munsi, akenshi ababyeyi barabyicuza, bumva nta mutekano bafite, ntabwo bumva impamvu babyemeye n’uko uruhinja rubyakira, bibaza icyo uruhinja rukeneye kandi ntabwo bazi neza icyemezo gikwiye mu kwita ku ruhinja.
Uko gutandukana gufashe igihe kirekire, umubyeyi ashobora kumva ko uruhinja rutakimukeneye akamufata nk’uruhinja atazi. Kumva ko hari ikibahuje biterwa no guhura hagati y’umubyeyi n’uruhinja igihe kirekire uruhinja rumaze kuvuka. Kuvuka k’uruhinja igihe kitaragera ndetse n’ibibazo bikunze kuboneka igihe cyo kubyara bihungabanya umubiri n’ubuzima bw’uruhinja. Akenshi, uruhinja rwavutse igihe kitaragera rukunze gutandukanywa na nyina kubera impamvu z’ubuvuzi kandi ibi bishobora kugira ingaruka mbi ku bwonko bw’uruhinja n’umushyikirano hagati y’umubyeyi n’umwana. Mu bitaro byinshi ku isi, ababyeyi ntibagitandukana n’impinja zabo zavutse kubera iyi mpamvu.
Ushobora kubona amashusho ya videwo menshi kuri YouTube igaragaza nk’urugero uburyo bukoreshwa mu gukanda uruhinja
Urugero rw’uburyo bukoreshwa mu gukanda uruhinja
IBIKORESHO TWIFASHISHA MU KURESHYA ABANA IGIHE ABABYEYI BABO BARI MU MIRIMO – THE “EXTENDED BOSOM”
Abagore bari bafite amabere abiri ku gihimba cyo hejuru kandi abasangwabutaka baheka impinja zabo mu maboko. Birashoboka ko ibi byaba impamvu yatumye abantu bakwiye isi yose: n’umubyeyi ufite agahinja ashobora gukora urugendo rurerure. Bityo na none amatsinda y’abantu yashoboraga kuva mu nkambi imwe bajya mu yindi. Ikindi ni uko impinja zavutse ku bantu zari zifite imitwe minini zikivuka, kimwe na kanguru, byadusabaga kubyara mbere y’uko ubwonko bw’uruhinja butangira gukora neza.
Ibi ushobora kubivuga mu mezi cyenda ya mbere uruhinja rumaze kuvuka, turi kuvuga ku “kurangiza igihe cy’isama inda yaravutse”- nyuma y’amezi cyenda cyangwa cumi n’ibiri uruhinja rumaze kuvuka nibwo ubwonko bw’umwana budahindagurika cyane.
Iminota 10
Suzuma amafoto n’amashusho ya videwo hanyuma musubize ibi bibazo:
- Ni gute ababyeyi n’abasokuruza bareshyaga abana? Ese barabahekaga?
- Ese hari ibikoresho byo kureshya abana bakoreshaga ubona aha- igitanda cy’impinja, ibyicundo n’ibindi?
- Niba ufite cyangwa wigeze kurera impinja, wigeze ukoresha bimwe muri ibi bikoresho?
- Reba abana bari munsi y’umwaka urera maze utubwire:
- Niba ukunze kubaheka?
- Icyo baryamira?
- Iyo bakangutse bamara igihe kingana iki mu gitanda cyangwa mu kindi kintu kitanyeganyega?