Ikiganiro 6/15

Urupapuro 2/4 Ingingo y’ikiganiro A: Guhuza imirimo no kwita ku bana

Ingingo y’ikiganiro A: Guhuza imirimo no kwita ku bana

Abana bakwigiraho uburyo bashobora gushyikirana n’abantu babitaho, kugira ngo babibonemo bamenye n’uburyo ibintu bikorwa n’uburyo basabana n’abandi. Bakwigiraho uburyo wuzuza inshingano zawe ukabona n’umwanya wo gusabana n’abandi.

Muri ubu buryo, wowe nk’urera umwana uza kw’isonga mu buzima bw’umwana washyizwe mu muryango atavukamo.

Aba bana nta mahirwe bagize yo kugira ababyeyi bareberaho, ababyeyi babigisha. Niyo mpamvu barebera ku babyeyi babakiriye mu miryango yabo. Ibyo bagakwiye kwigira ku babyeyi babo, ni wowe babyigiraho. Iyi ni inshingano ikomeye, ariko ni n’impano: iyo ubaye urugero rwiza, uba uhaye umwana umusingi uhamye, ni ukuvuga umusingi udakuka mu buzima bwe.

Ntibyoroshye kubishyira mu bikorwa cyane cyane iyo wita ku bana benshi. Reka rero turebe icyakorwa:
Iyo uri gufasha abana, wuzuza igihe cyose inshingano ebyiri zitandukanye.

  • Ukora imirimo itandukanye: gukina nabo, kubambika, kubaryamisha, kubakarabya, kubahindurira ibyahi, n’ibindi. Ibi ni ngombwa kugira ngo umwana abeho neza (ibikorwa bijyanye no kubagaburira no kubaryamisha) no kubateganyiriza umwanya wo kwidagadura.
  • Mu gihe ukora ibi, uboneraho no gusabana nabo: mu gihe ubambika urabaganiriza, ugasubiza ibibazo byabo, ukabitaho, ukabasekera, ukabaguyaguya, n’ibindi. Ibi bituma umwana yumva atekanye, akumva akunzwe kandi akagira uburere bw’imibanire n’ubwo amarangamutima muri rusange.

 

Reba iyi videwo usuzume uburyo wavugana n’umwana kandi ukomeje gukora imirimo yawe.

IBIBAZO
  • Ni iki uha agaciro kurusha ibindi – ese ni gute uhuza imirimo no gusabana n’umwana wakiriye mu muryango?
  • Ni gute uhuza imirimo no gusabana mu muryango wawe? Ababyeyi bawe babikoraga bate?
  • Ni gute ubasha kubihuza mu muryango wawe? Ese impamvu ni uko ubikora buri munsi? Ese uhora muri iyi mirimo?
  • Ni izihe mbogamizi uhura nazo mu kugerageza guhuza inshingano n’ubusabane?
  • Ni gute ubasha guhuza uburyo bwo kwita ku mwana umwe n’uburyo bwo kwita ku bana bose? Iyo ufite abana benshi, ntibiba byoroshye kubona umwanya wo kwita kuri buri mwana, n’umwanya wo kubitaho bose.
  • Ni iki wakora kugira ngo ubone umwanya uhagije wo guhuza imirimo no kwita ku mwana?
URUTONDE RW’IBINTU UKENEYE KUMENYA
  • Ni kuki abantu bakuru bafasha abana ari ingenzi karuta abandi bose mu buzima bw’imfubyi?
  • Ni iki cy’ingenzi ukwiye kwitaho iyo wibanze ku mirimo?
  • Ni iki cy’ingenzi ukwiye kwitaho iyo wibanze ku mibanire n’ubusabane?
  • Ni iki kigoranye iyo ubikoze byombi icyarimwe?

Reba “Ibyakorwa nonaha” niba ushaka umukoro mbere y’uko dutangira ingingo y’ikiganiro B. Reba, andika cyangwa ukoreshe telefoni igendanwa cyangwa kamera ufate amashusho yerekana uburyo usabana n’abana mu gihe ukora imirimo. Gira icyo uvuga ku mpamvu rimwe na rimwe usanga imirimo ariyo ya ngombwa, ikindi gihe ugasanga igikuru ari ugusabana n’umwana mu bihe bitandukanye by’amanywa.

“Simbasha guhitamo gusabana n’abana cyangwa gukora imirimo. Iki kiganiro cyanyigishije kubifatanya byombi. Bituma nduhuka mumutwe kandi umwana akishima. Ibi bituma nkina nabo ndetse bakampobera. Binatuma bamenya ko igihe cyose baba bankeneye bashobora kumbona.” Ubuhamya bwatanzwe n’urera umwana