Ikiganiro cya 4 kuri 15
Urupapuro rwa 5/5: Gahunda y’ibikorwa: Ibintu bigomba gukorwa mbere y’ikiganiro gikurikiraGahunda y’ibikorwa: Ibintu bigomba gukorwa mbere y’ikiganiro gikurikira
- A. Itegereze kandi wibuke, cyangwa utegure inkuru y’amashusho ku mikurire y’umwana cyangwa abana bagirira abandi igishika cyangwa imyitwarire yo kwita kuri bagenzi babo baramutse batandukanye n’ubarera.
- B. Ukoresheje icyuma gifata videwo fata amashusho y’umuntu mukuru ufasha umwana kwiyubakamo icyizere n’umutekano.
- C. Ukoresheje icyuma gifata videwo fata amashusho y’abana igihe babonye umuntu mukuru ubitaho yigendera (abihambira kuri uwo muntu mukuru cyangwa abatangira kwitegereza no kuvumbura, abakambakamba bigira ahandi).
- Niba ukeresheje telephone yawe: wizeye ute ko ari wowe wenyine cyangwa bagenzi bawe barera abana ndetse n’umufashamyumvire ko ari mwe mwenyine mureba izo nkuru z’amashusho?
- Ni gute ubika amashusho ya videwo wafashe uzongera kureba ikindi gihe (urugero muri mudasobwa ukoresheje kode yabuza abandi kuyifungura)
- Nyuma yo kubika amashusho ya videwo yose muri mudasobwa imwe, gerageza gusiba amashusho kuri telefone cyangwa ibyuma wakoresheje mu gufata amashusho.
Turagushimira kwitabira ibi bikorwa kandi tukwifurije amahirwe mu nshingano zawe. Twongere duhure mu kiganiro kizakurikira!