Ikiganiro cya 6/15

Urupapuro rwa 4/4 Gahunda y’ibikorwa: ibigomba gukorwa mbere yo gutangira ikiganiro gikurikira

Gahunda y’ibikorwa: ibigomba gukorwa mbere yo gutangira ikiganiro gikurikira

Itegereze wandike cyangwa ukoreshe telefoni igendanwa cyangwa kamera ugaragaze uko ubyifatamo mu mirimo yawe ya buri munsi. Reba videwo maze urebe uburyo ushobora gushyikirana no gusabana n’abana mu gihe urimo gukora imirimo yawe. Gira icyo uvuga ku uburyo rimwe na rimwe urutisha abana imurimo yawe n’uburyo rimwe na rimwe usanga ubusabane n’imibanire ari ingenzi mu bihe bitandukanye byo ku manywa.

Ingero z’ibintu wakora mbere yo gutangira ikiganiro gikurikira:

  • Hitamo bumwe mu bumenyi n’ubushobozi ugire icyo uvuga ku uburyo uteganya kunonosora umurimo wawe mbere yo gutangira ikiganiro gikurikira.
  • Ni iyihe mikorere wahisemo kunoza, ni ibihe bikorwa/ni ayahe masaha yo ku manywa uteganya kubikora?
  • Teganya uburyo uzabikurikirana cyangwa ufate amashusho ya videwo yerekana intambwe wateye. Banza usuzume imikorere yawe isanzwe n’uburyo abana bayishimira, hanyuma ubigereranye n’imikorere yawe mishya n’uburyo abana bayishimira.
  • Andika ibyo umaze kuvuga, ibyemezo umaze gufata n’umuntu uzabikora.

 

Turagushimira kwitabira ibi bikorwa kandi tukwifurije amahirwe mu nshingano zawe zo kurera umwana mwakiriye mu muryango. Twongere duhure mu kiganiro kizakurikira!