Ikiganiro cya 7/15
Urupapuro rwa 1/5 Gutoza abana kumenya kwihangana: Gufasha abana kwihangana mu gihe babuze cyangwa batandukanye n’uwo bakundaGutoza abana kumenya kwihangana: Gufasha abana kwihangana mu gihe babuze cyangwa batandukanye n’uwo bakunda
Ubumenyi n’ubushobozi bikenewe:
• Kumenya guteganya no kubasha kuganira ku byago byo kubura cyangwa gutandukana n’uwo ukunda.
• Ni gute wahera ku buzima bwawe wigisha abandi.
• Ni gute wafasha abana n’urubyiruko kumva ko imyifatire yabo mu gihe babuze umuntu ari ikintu gisanzwe kandi cyumvikana?
• Ni iki gifatika wakorera abana gituma bihanganira ikibazo cyo kubura umuntu?

Insanganyamatsiko y’ikiganiro:
Muri iki kiganiro turibanda ku buryo twafasha abana kwihanganira kubura ababyeyi, kutabana n’ababyeyi ndetse n’ikindi cyose kijyanye no kubura umuntu ukunda cyangwa gutandukana nawe ku buryo butunguranye.

Intego y’ikiganiro:
Intego nyamukuru y’iki kiganiro ni ukuganira n’urubyiruko ku buryo bifata iyo babuze umuntu. Ni iki cyakorwa kugira ngo abana babashe kwisanzura bakaganira ku byababayeho mu gihe batabana n’ababyeyi babo.